Siti True Karigombe agiye gushyira hanze Album ifite umwihariko utaraboneka i Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Munyurangabo Steven uzwi cyane mu muziki nka Siti True Karigombe yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara umuzingo w'indirimbo [album] we wa mbere yise 'Ikirombe cya Karigombe' ufite umwihariko utaragaragara mu Rwanda.

Iyi Album izaba iriho indirimbo ziri hagati ya 14 na 16 izaba ari umwihariko kuko izaba igizwe n'ibyivugo bya Kinyarwanda bivanze na Hip Hop nyayo cyangwa se imiriirimbire ya Rap.

Aganira n'UMURYANGO,Karigombe yagize ati 'Undi mwihariko,n'imyadikire ya Karigombe itandukanye cyane n'iy'undi muhanzi wase mwaba muzi.Umwihariko wanjye n'ukuvaga ibyivugo bya kinyarwanda na Hip hop cyangwa Rap style."

Tumubajije abazatunganya iyi album yavuze ko ari aba Producers 10 ndetse avuga ko yabahisemo agendeye ku myumvire ye mu muziki , umwihariko we n'ubuhanga bwabo akunda kandi yubaha."

Yavuze ko iyi album igomba gusohoka uyu mwaka kuko "ari kimwe mu bigaragaza gukura k'umuhanzi ndetse ko iyo utaragira album uhora ufatwa nk'umuntu utarakura mu muziki by'umwihariko uwo akora wa Hip Hop ."

Tumubajije itandukaniro abona hagati ya Karigombe atangira umuziki n'uw'ubu,Uyu muraperi yavuze ko Karigombe w'ubu afite uburambe bw'imyaka 7 nyuma yo gusoza mu ishuri ry'umuziki ku Nyundo ndetse afite ibikorwa bizwi.

Yavuze ko yiteze ko iyi album nayishyira hanze izamufasha kwicarana n'abashoramari,ibigo bya leta,abafatanyabikorwa batandukanye."

Iyi Album ya Karigombe iriho indirimbo zakozweho n'aba Producers 10 barimo, Track Slayer, Sam top hit, Bob Pro, Igor mabano, Real beat, Knox beat, Junior, Neaxs, Admin pro ndetse na Braiton P.

Avuga ko album ye iriho indirimbo yakoranye na Safi Madiba, Neem Rehema, Big Rechel, Hope Irakoze, Bull Dogg, Mani Martin n'abandi.

Karigombe yavuze ko "Nkeneye ko umuziki wanjye waguka kurushaho , nzabifashwamo n'iyi Album , kuko nzaba mfite icyo kuvugiraho muri business."

Umuraperi Karigombe azwi mu ndirimbo nka "Urudashoboka FC Nema Rehema", "Sandra","Imvururu mu mutwe","Ipikipiki" na 'Umunyerezo yafatanyije na Safi Madiba.

Reba indirimbo "UMUNYEREZO"YA SITI TRUE KARIGOMBE FT SAFI MADIBA

REBA IMVURURU MU MUTWE BY KARIGOMBE



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/siti-true-karigombe-agiye-gushyira-hanze-album-ifite-umwihariko-utaraboneka-i

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)