Rwanda : umumotari yiyahuye ubwo polisi yamwandikiraga(Video) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umumotari witwa Nzayisenga Emmanuel yiyahuye ubwo polisi yamwandikiraga amande y'ibihumbi 10 kubera ko atari yacanye mubazi.

BTN ivuga ko uyu mumotari akimara kubona bamwandikiye aya mafranga ibihumbi 10, nibwo yahise afata ibinini by'imbeba ubundi arabinywa, ibyo bikaba bivugwa n'abamotari bari kumwe ubwo umunyamakuru wa BTN TV yabageragaho ngo bamubwire uko byari byifashe, umwe yagize ati' uriya mugabo yanyweye ibinini by'imbeba, twabyiboneye agashashi byarimo kari kariho imbeba'.

Umunyamakuru yahise ajya ku bitaro aho Nzayisenga Emmanuel arwariye, ahahurira n'umugore we MUTETERI ndetse abanza kuvugana n'umuganga wari uri kumwitaho, muganga aramubwira ati' baje bavuga ko yanyweye ibinini by'imbeba, ariko ntago twahita tubyemeza kubera ko icyo twabanje gukora ari ukumuha ubutabazi bw'ibanze ariko turimo kubyitaho kuburyo ari kugenda amererwa neza'.



Source : https://yegob.rw/rwanda-umumotari-yiyahuye-ubwo-polisi-yamwandikiragavideo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)