Rayon Sports itsindiye Bugesera FC mu rugo no... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino wari wahuruje imbaga hagati ya Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports ariko inanirwa kuyikuraho amanota atatu ndetse no kwishyura igitego yari yatsindiwe i Nyamirambo.

Rayon Sports ntabwo yajuyaje ndetse ngo inatinde kwinjira mu mukino, kuko ku munota wa 13 Musa Esenu wari wanatsinze igitego mu mukino ubanza, yaje gufungura amazamu ku mupira yari ahawe na Leandre Onana usanga ba myugariro bahagaze nabi Esenu ahita aterekamo igitego. 

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga:

Kwizera Olivier

Muhire Kevin

Iranzi Jean Claude

Nizigiyimana Karim Mackenzie

Ndizeye Samuel

Nishimiye Blaise

Niyigena Clement

Kwizera Pierre

Esenu Mussa

Mugisha Francois

Leandre Onana

Musa Esenu ntahagarara

Bugesera FC guhererekanya umupira byakomeje kwanga ndetse ikomeza kurushwa mu kibuga hagati, ari na ko ikomeza gukora amakosa mu bwugarizi ku basore nka David Samuel utari mu mukino neza. Ku munota wa 34 Leandre Onana nyuma yo gutanga umupira uvamo igitego, yaje kwitsindira igitego cye amaze gucenga ba myugariro ba Bugesera FC.

Abakinnyi Bugesera FC yabanje mu kibuga

Nsabimana Jean 

Mucyo Didier Junior

Ishimwe Elie 

Muhinda Bryan

David Samuel 

Odili Chukwuma

Nkurunziza setty

Rafael Osaluwe

Hoziyana Kennedy

Muniru Abdul Rahman

Sadick Sulley

Igice cya mbere cyarangiye nta buryo bubayeho ndetse amakipe ajya kuruhuka Bugesera FC yatakaje icyizere ahubwo Rayon Sports iri mu mwuka uyinjiza muri 1/2.

Mu gice cya kabiri Bugesera FC yagarutse ishaka kwishyura ibitego ndetse inatangira kubona uburyo nk'aho Muhinda Bryan yasigaranye n'umuzamu ariko ateye umupira Kwizera Olivier awukuramo Muniru awongeje ujya hanze y'izamu.

Ndayiragije Etienne yaje gukora impinduka akuramo abakinnyi batatu aribo: Odili Chukwuma Devid  Samuel, Kurunziza Setty hajyamo, Rugwiro Kevin Niyongira Danny na Nyandwi Theophile.

Izi mpinduka ariko nta kinini zafashije Bugesera FC kuko yakomeje kubura ibitego. Ku ruhande rwa Rayon Sports, Niyigena Clement yavuye mu kibuga acumbagira asimburwa na Eto. Naho Dindjeke yinjira mu kibuga asimbuye Leandre Onana.

Rayon Sports ishobora guhura na APR FC mu mikino ya 1/2 

Iminota 90 yarangiye ibitego bikiri 2-0, Umusifuzi yongeraho iminota 4 nayo itagize icyo itanga, Bugesera FC itaha uko itsinzwe ibitego 3-0 mu mikino ibiri.

Undi mukino wabereye i Nyamirambo, As Kigali yanganyije na Gasogi United igitego 1-1 ihita inakomeza ku bitego 2-1 mu mikino ibiri kuko umukino ubanza yari yatsinze igitego kimwe ku busa.

As Kigali kuva Cassa yayifata ntiratsindwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116855/rayon-sports-itsindiye-bugesera-fc-mu-rugo-no-hanze-ihita-ibona-tike-ya-12-cyigikombe-cyam-116855.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)