Header Ads Widget

Technology

Perezida Kagame yasubije Bamporiki wamusabye imbabazi atakamba #rwanda #RwOT

Perezida Paul Kagame yabivuze nyuma y'uko Bamporiki Edouard yanditse ubutumwa kuri Twitter amusaba imbabazi ndetse azisaba n'Abanyarwanda bose muri rusange.

Umukuru w'u Rwanda yatanze ubu butumwa agaruka ku byari bitangajwe n'umwe mu batanze igitekerezo ku mbabazi zasabwe na Bamporiki wavuze ko 'Imbabazi z'Uwiteka n'abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi !' [Yumva Jean Paul-Twitter]

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyatangajwe n'uyu muturage ari ko bikwiye kugenda, ati 'Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa ! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!'



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yasubije-Bamporiki-wamusabye-imbabazi-atakamba

Post a Comment

0 Comments

Nature