Nyagatare: Yagiye kwiba urutoki ananirwa kuva mu murima bikekwa ko yafashwe n'uruhereko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana mu ma saa kumi n'imwe za mu gitondo mu karere ka Nyagatare,mu mudugudu wa Barija B,mu kagari ka Barija habonetse umugabo wari wicaye mu rutoki iruhande rw'igitoki atavuga atabasha n'ubwiruka,bikekwa ko yari umujura watererejwe ibizwi nk'uruhereko.

Nkuko amakuru dukesha Flash FM avuga ko ahagana saa mbiri nyir'urutoki witwa BAGUMA(Kibaruma),yahajyeze yemera ko yabikoze kuko abajura bamurembeje,amukubitisha ikoma ry'umubyare umujura arahaguruka ariruka.

Mu mafoto yashyizwe hanze,yagaragaje uyu mugabo yicaye muri uru rutoki bivugwa ko yari agiye kwibamo.

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akagari ka Barija,Madamu Karungi Sarah yahaye UMURYANGO yavuze ko ayo makuru ari ukuri uyu mugabo yafatiwe muri uru rutoki mu gitondo ashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano.

Ati "Twafashe umujura nibyo koko muri urwo rutoki ku bufatanye n'irondo n'abaturage batanze amakuru ahagana saa kumi n'imwe zishyira saa kumi n'ebyiri za mu gitondo.

Nyuma yo kumubona twihutiye guhamagara nyiri urutoki kuko yari amaze igihe ataka cyane ko bamwiba ibitoki kandi isambu ye iri hafi y'umuhanda.Twafashe uwo mujura tumushyikiriza inzego zibishinzwe.

Ku bijyanye nibyo kuvuga ngo hashyizweho uruhereko,ayo makuru mwayiherwa na nyirubwite ariko nk'ubuyobozi twafashe umujura,tumushyikiriza ubuyobozi mu nzira iboneye y'ubutabera.

Tumubajije niba hasanzwe hari ibibazo by' ubujura mu gace abereye umuyobozi,Madamu Karungi yavuze ko bitabura kuko ari agace k'umujyi gafatanye n'icyaro ariko bashyize imbaraga mu gukaza amarondo no gukorana n'abaturage bakikorera ayabo marondo kugira ngo bahashye ubu bujura.

Yavuze ko nta bibazo by'ubujura budasanzwe bari bafite uretse abiba imyaka kuko iri kwera ndetse n'ibitoki.

Yavuze ko basabye abaturage ubufatanye mu gucunga umutekano no gukaza amarondo ndetse igihe babonye umujura cyangwa ikindi kibazo bakihutira kubimenyesha inzego.

Iyi nkuru si ubwa mbere ivuzwe mu Rwanda kuko kuwa 25 Ukuboza 2020 nabwo Umugabo w'imyaka 28 wo mu Mudugudu w'Akabeza mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza,yagiye kwiba igitoki agitemye agiheraho kugeza mu gitondo ubwo nyir'umurima yahamusanze agahuruza ubuyobozi bukamushyikiriza inzego z'umutekano.

Umusaza w'imyaka 65 wahemukiye uyu mujura yavuze ko bari baramuzengereje bamwiba ibitoki, akenshi ngo buri gihe ibitoki bye byabaga bigejeje igihe cyo kubisarura yaza agasanga babyibe.

Ubusanzwe benshi mu bakoresha uruhereko babikora mu rwego rwo gucungira umutekano ibihingwa byabo abajura. Ngo rutuma umuntu wese uje kwiba ahafatirwa akazavaho ari uko nyirawo ahageze.




Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyagatare-ukekwaho-gushaka-kwiba-igitoki-yafashwe-n-uruhereko-ananirwa-kugenda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)