Nyagatare: Ubwoba ni bwose ko baribwa n'ingona nyuma yo kubakirwa amavomo ya baringa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatuye mu mirenge ya  Rwimiyaga  na Matimba mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bahawe robine amazi agahita agenda, ibituma bamwe bajya kuvoma mu mugezi w'Akagera, nawo batinya kuko ngo habamo ingona zishobora kubarya.

Si ubwa mbere humvikana ikibazo cy'amazi mu Karere ka Nyagatare, kuko abatuye mu mirenge itandukanye ikagize, usanga ari ikibazo badasiba kugeza kuwo babonye wese batekereza ko yabakorera ubuvugizi.

Dore nk'aba batuye mu Kagari ka Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga, bavuga ko bubakiwe ama-robine nk'abatishoboye, gusa aya mazi ntiyatinzemo nk'uko babisobanura.

Umwe yagize ati 'Umwaka ugiye kurangira iyi robine ureba ni umutako, amazi sinyabona. Tubireba gutyo tukabirebesha amaso ariko nk'ubu leta izi ko tuvoma ariko ntituvoma.'

Undi ati 'Ntamazi tugira nk'ubu hashize umwaka nta mazi dufite, n'abafite robine barayabuze. Turasaba ubuvugizi ko haboneka amazi, kuburyo nubwo izuba ryakaka tukabona amazi y'Inka.'

Mu Kagari ka Karushuga mu murenge wa Rwimiyaga nanone, abahatuye benshi amazi bayakura mu mugezi w'Akagera.

 Usibye ko bayavoma bayakandagiyemo bigatera benshi impungenge y'isuku yayo, banafite ubwoba ko ingona zibamo zabica.

Umwe mu bahavoma ati 'Abantu bagwa muri kano kagera, noneho wenda baduhaye nka robine n'abantu baba baruhutse. Ingona nazo ziraza, waba uri nka hano ugasanga niba ari nk'umwana muri kumwe, ntumenya igihe yamutwariye, ujya kureba ugasanga byarangiye.'

Undi ati 'Harigihe uba wunamye  gutya, ikaza ikagutwara. Ntumenye n'igihe ikujyaniye.'

Perezida w'inama njyanama y'akarere ka Nyagatare, KABAGAMBA Wilson, avuga ko Akarere koko kadafite amazi ahagije, gusa akizeza bamwe muri aba baturage, ko mu mezi abiri bazagezwaho amazi, inzira yemeza ko akarere katangiye.

Ati 'Muri Nyagatare dufite amazi tutaragera ku kigero abaturage bifuza, ariko nanone muri uyu mushinga twasuye haraho ugeze. Ikigaragara ni uko ibijyanye n'inyubako imirimo yibanze yararangiye, hari utuntu dukeya batwijeje ko tuzarangira mu cyumweru kimwe, ibisigaye ni igerageza kandi nayo iri mu nshingano zacu nk'Akarere.'

Yunzemo agira ati 'Icyo twiyemeje ni uko tugiye gukorana n'ubuyobozi bwa WASAC kugira ngo batange amazi atuma igerageza ribasha gukorwa, ni ikintu cyoroshye tubona ko nko mu kwezi,  mu mezi abiri ya mazi araza gutangira gukora. Arko nk'uko twabibonye dufite gusa taps (robine) umunani(8) ni nkeya ku bigega bifite metero kibe magana atatu(300).'

Muri Werurwe uyu mwaka, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC), cyatangaje ko mu Burasirazuba bw'u Rwanda, by'umwihariko mu Karere ka Nyagatare, hakunze kwibasirwa n'amapfa cyane cyane mu bihe by'izuba.

Kuri ubu hakozwe umushinga ugamije gufasha abaturage baho kubona amazi meza, kimwe mu bitanga ikizere ko igihe cyose habaho impinduka.

KWIGIRA Issa

The post Nyagatare: Ubwoba ni bwose ko baribwa n'ingona nyuma yo kubakirwa amavomo ya baringa appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/05/06/nyagatare-ubwoba-ni-bwose-ko-baribwa-ningona-nyuma-yo-kubakirwa-amavomo-ya-baringa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-ubwoba-ni-bwose-ko-baribwa-ningona-nyuma-yo-kubakirwa-amavomo-ya-baringa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)