'Ntabwo nigeze ntekereza gusifura igikombe cy'isi cy'abagabo'-Salima Mukansanga mu byishimo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwandakazi Salima Mukansanga yashyizwe mu bagore 6 bazasifura imikino yo mu gikombe cy'isi mu mupira w'amaguru kizabera muri Qatar mu mpera z'uyu mwaka

Nta mugore n'umwe urasifura hagati mu kibuga mugikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru mu bagabo ariko kuri iyi nshuro azaba ari ubwa mbere muri iri rushanwa rizaba mu kwezi kwa 11.

Mw'ijwi ryyumvikanamwo ikiniga, Mukansanga yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: Byanshimishije cyane kuko ni icyizere Fifa yambonyemo, iranakingirira.

"Ni ukuri ni iby'agaciro kuko ntabwo nabitekereza ko byaba, ariko n'uko babonye ko hari ubushobozi umuntu aba afite".

'Ntabwo nigeze ntekereza gusifura igikombe cy'abagabo'

Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Mutarama 2022, ni bwo Mukansanga w'imyaka 33 yakoze amateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere wasifuye umukino wa CAN y'Abagabo muri iri rushanwa rikinwa kuva mu 1957 ari hagati mu kibuga.

Mukansanga yayoboye umukino usoza iyo mu Itsinda B wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaoundé ubwo Zimbabwe yatsindaga Guinée ibitego 2-1.

Ariko avuga ko mu ndoto ze atari yarigeze atekereza ko azasifura imikino y'abagbo nk'igikombe cy'isi.

Ati: "Ntabwo nigeze ntekereza igikombe cy'isi cy'abagabro ariko bigaragara ko umuntu adakwiriye kurekera indoto ze ku kintu kimwe ahubwo yanatekereza n'ibindi birenze.

"Kuko uyu munsi byose birashoboka, kandi byose n'impamo kandi byanabaye".

BBC



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ntabwo-nigeze-ntekereza-gusifura-igikombe-cy-isi-cy-abagabo-salima-mukansanga

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)