Nasanze gukundana bitampira! Safi Madiba yahi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo bari mu kiganiro n'umunyamakuru Ally Soudy cyitwa Ally Soudy On Air, umutumirwa w'umunsi yari umuhanzi Safi Madiba uherutse gusohora indirimbo 'I Won't Lie To You'. Uyu muhanzi yasobanuye byinshi ku muziki we, byinshi ku bitaramo afite vuba birimo n'icyo agiye gukorera Edmonton vuba.

Biragoye cyane kugira ngo Safi akore ikiganiro ntabazwe ku wahoze ari umugore we batandukanye bikavugisha benshi, ndetse ku mbuga nkoranyambaga ugasanga abantu benshi bazitigishije udasize na ba nyirubwite bajyaga ku mbuga nkoranyambaga bagashyira hanze n'amabanga y'urugo.

Muri iki kiganiro Safi yabajijwe byimbitse ku gutandukana n'umugore we, maze asobanura byinshi ku mubano we n'umugore we, umunyamakuru Ally Soudy akomeza kumubaza iyo aza kumuha amahirwe yandi ari naho Safi Madiba yahishuye ko yamuhaye amahirwe arindwi bikarangira yinaniwe, avuga ko ubundi mu buzima agendera ku mubare karindwi.

Muri iki kiganiro kandi Safi Madiba yeruye atangaza ko nta mukunzi afite, ndetse avuga ko iby'urukundo yabiretse agafata umwanya wo kwitekerezaho kuko yasanze urukundo rutamuhira.

Safi Madiba na Niyonizera Judith bamaze igihe bakundana n'ubwo iby'urukundo rwabo bakomeje kubigira ubwiru, kugeza ubwo hatangajwe amatariki y'ubukwe bwabo abantu bagatungurwa.

Hari amakuru yavugaga ko bakundanye guhera mu mpera za 2015, ariko icyo gihe kuko Safi yakundanaga na Parfine Umutesi, ntiyigeze abigaragaza ahubwo bakomeje kubigira ubwiru.

Nko muri Nzeri 2016, Safi Madiba yari kumwe na Niyonizera Judith ndetse yanamumurikiye inshuti ze zitandukanye, zirimo n'ibyamamare bizwi muri muzika nyarwanda na sinema nyarwanda, gusa icyo gihe bose bakomeje kumubikira ibanga kuko yari agikundana na Parfine.

Ku cyumweru Tariki 1 Ukwakira 2017, Safi Madiba na Niyonizera Judith bashyingiranywe imbere y'amategeko ndetse banasezerana mu rusengero, bemeranya kubana nk'umugore n'umugabo.

Uyu muhanzi yari yanasabye anakwa Judith Niyonizera, bakaba banabanaga igihe uriya mugore yabaga aje mu biruhuko mu Rwanda.

Nyuma y'imyaka itatu bari bamaze babana, uyu muhanzi wanatandukanye na bagenzi be muri Urban Boyz, yatangaje ko n'uriya mugore we nawe batandukanye.

Safi Madiba yavuze ko yafashe umwanya wo kuruhuka iby'urukundo yabivuyemo

Ati 'Maze amezi atanu nibana, njye twaratandukanye. Hari ibintu byinshi tutumvikanyeho biba ngombwa ko dutandukana. Afite uko abayeho nanjye ubu hari uko mbayeho'.

Muri Gashyantare 2020, nibwo Safi Madiba yagiye muri Canada aho byavuzwe ko yasanzeyo umugore we Judith kuko ari ho aba, nyuma yaho nibwo byavuzwe ko yatandukanye n'umugore ariko impande zombi zirinda kugira byinshi zibitangazaho.

Safi Madiba watandukanye n'umugore, kugeza ubu mu irangamimerere ry'u Rwanda baracyari umugore n'umugabo kuko batarahabwa gatanya.

Uyu muhanzi mbere yo kwerekeza muri Canada, mbere yaho yabanje gukorana n'Inzu ya The Mane ireberera inyungu abahanzi, na yo bari batandukanye, na byo ntibyavuzweho rumwe gusa mu bigaragara ni inshuti y'umuyobozi wa The Mane cyane.

Safi Madiba na Judith bakoze ubukwe mu 2017

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'I WON'T LIE TO YOU' YA SAFI MADIBA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117626/nasanze-gukundana-bitampira-safi-madiba-yahishuye-ko-yahaye-amahirwe-arindwi-judith-arinan-117626.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)