Miss Nishimwe Naomie yashimye Joe Ugonna waba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuwa 06 Gicurasi 2022, nibwo Nishimwe Naomie na Willy Ndahiro bafashe rutema ikirere berekeza mu gihgu cya Nigeria.

Bakaba bari bagiye mu isozwa ry'amarushanwa ya Miss Style Nigeria, yaraye ashyizweho akadomo mu ijoro ryakeye kuwa 07 Gicurasi 2022.

Nyuma y'iki gikorwa yaba Naomie na Willy bagizemo uruhare rukomeye nka bamwe mu bagize akanama nkemurampaka, Naomie abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimye Joe Ugonna wabakiriye ati:"Joe Ugonna mwakoze kutwakira neza."

Joe Ugonna akaba ari umunyamideli, umuhanzi n'umushabitsi mu myidagaduro ya Nigeria.

Nishimwe Naomie uretse kuba kandi yarabaye Miss Rwanda 2020, kuri ubu yinjiye mu kumurika no gutunganya imideli mu ijoro ryacyeye akaba yari yambaye mu buryo atamenyerewemo ariko ubona ko burimo agashya ka gakondo nyafurika.

Mu gihe Willy Ndahiro we watumiwe uretse kuba umukinnyi wa filime ufite izina rikomeye mu Rwanda, asanzwe ari n'umuyobozi wa Federasiyo ya Sinema mu Rwanda.

Willy Ndahiro mu myambaro ya kinyafurika yo mu ibara ry'umutuku wijimye, Nishimwe Naomie na Joe Ugonna

Naomie yishimye uko yakiriwe muri Nigeria 

Willy na Naomie, abanyarwanda bari mu kanama nkemurampaka ka Miss Style Nigeria

Abitabira Miss Style Nigeria baba bagomba kuba bari hagati y'imyaka 17 na 27

Igihembo gitangwa nyamukuru mu marushanwa ya Miss Style Nigeria ni imodoka

Uku niko Naomie yari yambaye mbere gato yo gutangira kw'ibirori bya Miss Style Nigeria
 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116974/miss-nishimwe-naomie-yashimye-joe-ugonna-wabakiriye-neza-we-na-willy-ndahiro-muri-nigeria--116974.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)