Miliyoni 43 mu 185 zakusanyijwe, rutahizamu ukomeye, bamwe mu batumiwe ntibaje – Ibyaranze inama ya Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama nyunguranabitekerezo ya Rayon Sports yabaye ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi, yasize iyi kipe ikusanyije miliyoni 43 mu 185 zizifashishwa ku isoko ry'abakinnyi umwaka utaha w'imikino.

Ni inama yabereye mu Rugando kuri apartment imwe yegeranye na hoteli iri hafi y'umurenge wa Kimihurura.

Iyi nama intego nyamukuru yayo kwari ukungurana ibitekerezo cyane cyane ku hazaza ha Rayon Sports, ndetse hanashakwa ubushobozi bwazafasha iyi kipe mu mwaka utaha w'imikino no kureba uko barangiza uyu mwaka nta bibazo bijemo.

Yari yatumiwemo abayobozi b'amatsinda y'abafana (fan clubs), abavuga rikijyana muri iyi kipe, aba biganjemo abagiye bayobora iyi kipe mu bihe bitandukanye.

Gusa siko bose baje kuyibonekamo kuko nka Muvunyi Paul, Muhirwa Freddy, Gacinya Chance Denis … ntabwo bahabonetse ni mu gihe ariko abarimo nka Kayiranga Vedaste na Munyakazi Sadate bakurikiranye iyi nama mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Iyi nama yavugiwemo byinshi ariko bimwe muri ibyo ni uko perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yeretse abanyamuryango uburyo ikipe ihagaze n'uko bifuza umwaka utaha yaba imeze.

Yabwiye abari bayitabiriye ko bamaze kumvikana na rutahizamu ukomeye wemeye gukinira iyi kipe mu mwaka utaha w'imikino ndetse akaba anakurikirana imikino ya Rayon Sports.

Yavuze kandi ko bateganya kuzakoresha miliyoni 185 ku isoko ry'igura ry'abakinnyi, aha harimo kugura abakinnyi bashya ndetse no kongerera amasezerano abo bazakomezanya.

Abitabiriye iyi nanama bakaba bakusanyije ubushobozi haboneka miliyoni 43 harimo miliyoni 39 n'ibihumbi 950 yatanzwe n'abari imbere mu gihugu n'ibihumbi 3600 by'amadorali byatanzwe n'abakunzi ba Rayon Sports baba hanze y'u Rwanda.

Perezida wa Rayon Sports kandi yababwiye ko Akarere ka Nyanza kemeye kuba umuterankunga wabo aho kazajya gatanga miliyoni 100 ku mwaka, ni mu gihe kandi yavuze ko hari n'abandi baterankunga bagera muri 2 bari mu biganiro ndetse bigeze hejuru ya 80% ariko akaba yirinze kubatangaza.

Perezida wa Rayon Sports yagaragarije abanyamuryango ishusho y'iyi kipe n'uko yifuza ko yazaba ibemeze umwaka utaha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/miliyoni-43-mu-185-zakusanyijwe-rutahizamu-ukomeye-bamwe-mu-batumiwe-ntibaje-ibyaranze-inama-ya-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)