Meya Mutabazi yibukije abayisilamu ko ibyiza bidakwiriye ukwezi kwa Ramadhan gusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Gicurasi ubwo yifatanyaga n'abayisilamu bo muri aka Karere mu kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al Fitr.

Uyu munsi ni umunsi ukomeye mu Bayisilamu bose ku isi kuko baba basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera usanzwe atari umuyisilamu, yambaye ikanzu n'ingofero mu kwifatanya n'abaturage ayoboye mu kwizihiza uyu munsi mukuru.

Yavuze ko u Rwanda rwemera kwisanzura no guhitamo ku myemerere itandukanye ya buri munyarwanda, bihuriza ku kubaka igihugu buri wese abinyujije mu myemerere ye.

Meya Mutabazi yakomeje asaba abayisilamu kutarangwa no gukora ibyiza gusa mu kwezi kwa Ramadhan gusa.

Ati ' Ibyiza gusa ntabwo bikorwa muri Ramadhan, uku kwezi kwa Ramadhan kukaba gusize amasomo n'imbaraga z'amasengesho bikwiye kuduherekeza mu yindi minsi iri imbere. Turakomeza kubasaba uruhare rwanyu nk'abaturage beza kuko tuzi ko idini ya Islam ryigisha ibintu byinshi byiza birimo isuku, indyo yuzuye.'

Yabasabye kandi gufatanya n'abandi baturage mu midugudu batuyemo bafite intege nke, kugirango ngo bababere urumuri nkuko idini ya Islam ibibasaba.

Umuyobozi w'Abayisilamu mu Karere ka Bugesera, Sheikh Nteziryayo Said, yasabye abasilamu bo muri aka Karere kurangwa n'ibikorwa byiza bihindura umuryango nyarwanda.

Ati ' Ntabwo waba umuyisilamu mwiza,umwemeramana mwiza, wifuza ibyiza kuri wowe gusa abandi utabibifuriza. Umwemeramana ni wa wundi wifuza ibyiza, akifuza umutekano, amahoro, ubuzima bwiza ariko na mugenzi wawe ukabimwifuriza.'

Yashimiye kandi ubuyobozi bukuru bw'igihugu bwabashije gukumira icyorezo cya Covid-19 bikaba byatumye basengera hamwe ndetse bakaba banasoje igisibo neza.

Mu karere ka Bugesera habarurwa Abayisilamu barenga 3000 babarizwa mu mirenge yose. Muri uku kwezi kwa Ramadhan bakozemo ibikorwa bitandukanye birimo gusangira n'abatishoboye, kubafasha mu buryo butandukanye ndetse no gusura abarwayi.

Abayisilamu bo mu Karere ka Bugesera bahuriye kuri Stade ya Bugesera mu isengesho
Umuyobozi w'Abayisilamu mu Karere ka Bugesera, Sheikh Nteziryayo Saidi yashimiye Leta ku mbaraga yashyize mu kurwanya Covid-19
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yasabye Abayisilamu kurangwa n'imico myiza
Meya Mutabazi n'Umuyobozi w'Abayisilamu mu Karere ka Bugesera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meya-mutabazi-yibukije-abayisilamu-ko-ibyiza-bidakwiriye-ukwezi-kwa-ramadhan

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)