Kylian Mbappe yafotowe ari mu mujyi wa Madrid #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkuko Cadena Cope yabitangaje,rutahizamu Kylian Mbappé ari i Madrid aherekejwe na Achraf Hakimi n'undi witwa Nabil byatumye benshi bakeka ko agiye kuvugana n'ikipe ya Real Madrid bivugwa ko imushaka cyane.

Uyu mukinnyi wa PSG ngo agiye kumara iminsi myinshi muri uyu mujyi kuko ikipe ye ifite ikiruhuko kugeza kuwa gatatu.Uyu mukinnyi ngo kuri uyu wa mbere yagiye kuri resitora yitwa Leña.

Mbappé na Hakimi bari muri iyi resitoray'ahitwa Paseo de la Castellana,iri ku kilometero kimwe gusa uvuye ku kibuga Santiago Bernabéu.

Biravugwa ko iki cyumweru gishobora kurangira yafashe icyerekezo cy'aho azakina.

Kuba Mbappé yageze i Madrid byongeye gutuma benshi bavuga ko uyu mukinnyi ukiri muto ashobora kuba yifuza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid mu mwaka w'imikino utaha.

Uru rugendo ruratuma iibihuha bikomeza cyane mu mezi abiri ari imbere cyane ko amasezerano yagiranye na PSG aazaba arangiye hanyuma uyu mukinnyi agafata icyemezo cya nyuma kijyanye n'ahazaza he.

Amakuru yizewe aravuga ko uruzinduko rwe rugamije kwidagadura. Nubwo byatangajwe n'ibinyamakuru byo mu Bufaransa ko umuryango we nawo uraza kubonana vuba na Real Madrid, kuri ubu kuyerekezamo ntabwo biraba.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kylian-mbappe-yafotowe-ari-mu-mujyi-wa-madrid

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)