Kylian Mbappe bwa nyuma yavuze ikipe azakinira umwaka utaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umufaransa Kylian Mbappe yemeje ko azaguma mu ikipe ya Paris Saint-Germain indi myaka 3, akaba yateye umugongo Real Madrid.

Tariki ya 30 Kamena 2022, nibwo amasezerano ya Kylian Mbappe yari kuzarangira muri Paris Saint-Germain, havugwaga byinshi gusa we akaba atari yakavuze umwanzuro yafashe.

Uyu rutahizamu mu minsi ishize ubwo yahabwaga igihembo cy'umukinnyi mwiza wa shampiyona y'u Bufaransa, yavuze ko yamaze gufata umwanzuro ku hazaza he ariko atahita abitangaza.

Inkuru nyinshi zerekezaga Kylian Mbappe mu ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne akaba yatera umugongo Paris Saint-Germain yifuzaga kumwongerera amasezerano.

Ikinyamakuru Sky Sports cyanditse ko uyu mukinnyi mbere y'umukino usoza shampiyona y'u Bufaransa PSG yakinnye na Metz, Kylian Mbappe yatangaje ko azaguma muri Paris Saint-Germain kugeza 2025.

Ati "ndashaka kuvuga ko nafashe umwanzuro wo kongera amasezerano muri Paris Saint-Germain, biranshimishije. Numvishijwe ko hano nshobora gukomeza gutera imbere. Nishimiye kandi gukomeza gukina mu Bufaransa, igihugu navukiyemo, aho nakuriye nkanahakorera izina."

Bivugwa ko Kylian Mbappe yakoresheje kuba yarifuzwaga na Real Madrid maze agatumbagiza ibiciro, aho yamaraga kuvugana nayo akagaruka kwa PSG akayereka ibyo yumvikanye na Real Madrid nayo ikamwerera ibirenzeho ubundi agasubira kwa Real gutyo, gutyo.

Nyina wa Kylian Mbappe, Fayza Lamari aherutse gutangaza ko yaba Paris Saint-Germain ndetse na Real Madrid bamaze kumvikana ndetse ibyo batanga bingana hasigaye Mbappe gufata icyemezo.

Kylian Mbappe yongereye amasezerano azageza muri 2025, aha hari mbere y'umukino bakinnyemo na Metz ari kumwe na perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kylian-mbappe-bwa-nyuma-yavuze-ikipe-azakinira-umwaka-utaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)