Kigali :umugabo bamusenyeho inzu kubera amafaranga umugore yafashe mu kimina(Video) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Witwa Byukusenge Maurice utuye mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali yasenyeweho inzu azira amafaranga umugore we yafashe mu kimina.Ni nyuma y'aho umugore we afashe amafaranga muri iki kimina maze abanyamuryango bacyo bakaza bagakuraho urugi rwo kipangu, bakamenagura amadirishya ndetse amabati nayo agashwanyagurika kubera amabuye bateyeho.

Aganira na BTN TV ,uyu Byukusenge Maurice yatangaje ko ibi bije nyuma y'aho umugore we yari amaze iminsi akorewe ihohoterwa, agakubitwa ndetse agakuramo inda yari atwite.Nyuma nibwo bari bantu bo mu kimina bamusanze mu rugo bamwishyuza amafaranga ibihumbi 130 umugore we yari yarafashe maze akababwira ko afite ibihumbi 50 kubera ibibazo yari afite ,gusa ngo banze kumwumva nyuma bagaruka ari abantu basaga 70 bitwaje amabuye batera ku nzu ye birangira bamenaguye ibirahuriibirinzu ye.Maurice yakomeje avuga ko yitabaje Mudugudu ariko yanga kumufasha ari nabwo babantu bahise baza maze bahingagura inzu ye bavuga ko yubatswe mu mafaranga y'ikimina cyabo.

Maurice avuga ko ibyabaye byose yari yihishe ndetse abirebera kure kuko bashakaga kumugirira nabi we n'umugore n'abana babo.Mu marira menshi uyu mugabo yakomeje anenga mudugudu w'ako gace avuga ko ari we urimo kumuteza abantu ababwira ko ari abantu babi akavuga ko bamusuzugura bityo agasaba ko ikirego cye akijyana mu nzego zo hejuru.



Source : https://yegob.rw/kigali-umugabo-bamusenyeho-inzu-kubera-amafaranga-umugore-yafashe-mu-kiminavideo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)