Kayonza: Abayobozi b'ibigo by'amashuri 10 batawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bafashwe kuva tariki ya 5 Gicurasi kugeza tariki ya 7 Gicurasi 2022 nyuma yo gukekwaho kunyereza amafaranga agenerwa ibigo by'amashuri.

Abaregwa mu bihe bitandukanye babikuje amafaranga kuri konti z'ibigo bayobora ntibagaragaza icyo yakoreshejwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yabwiye IGIHE ko abo ubugenzuzi bwagaragaje ari abayobozi 11 gusa ngo hamaze gufatwa icumi, undi umwe yaburiwe irengero.

Ati "Ni ibisanzwe ko akarere gakora ubugenzuzi ku bigo bitagira ingengo y'imari ariko bigenerwa ingengo y'imari na Leta ibafasha gukora akazi ka buri munsi'

'Haherutse gukorwa ubugenzuzi mu bigo by'amashuri, hagaragara amakosa atandukanye wabonaga ko afitanye isano no gusesagura umutungo no gukoresha nabi ibya rubanda."

Nyemazi yakomeje avuga ko basanze ibigo bimwe byaratanze amasoko mu buryo bunyuranyije n'amategeko abandi barakoresheje bagenzi babo kugira ngo batange serivisi.

Yakomeje avuga ko ibi byakozwe mu kugenzura uburyo amafaranga ahabwa ibigo by'amashuri akoreshwa neza, asaba abayobozi kutirara mu mutungo wa rubanda.

Yasabye kandi komite z'ababyeyi gukurikirana uko umutungo w'ibigo by'amashuri ukoreshwa ngo kuko ari inyungu z'abana.

Mu bafunzwe harimo umwe bikekwa ko yanyereje miliyoni 15 Frw, uwanyereje miliyoni 4 Frw n'abandi bagiye babikuza amafaranga atandukanye ntibasobanure uko yakoreshejwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri kwirinda gukoresha nabi umutungo wa rubanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abayobozi-b-ibigo-by-amashuri-10-batawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)