Juno Kizigenza uri kumwe na Bushali muri Ugan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Juno Kizigenza yabwiye INYARWANDA ko yagiye muri Uganda muri gahunda yo kuhafatira amashusho y'indirimbo ye yakoranye na Bushali [Nawe bari kumwe muri Uganda] ndetse n'indirimbo ye bwite ashaka gushyira ahagaragara mu minsi iri imbere.

Avuga ko ageze muri Uganda yahahuririye n'uyu muhanzi Grenade, baraganira biyemeza gukorana iyi ndirimbo. Yavuze ko bari kuganira ku ku buryo bwo gukora 'Audio' ndetse n'amashusho (Video) mbere y'uko agaruka mu Rwanda.

Kizigenza ati 'Twahuriye muri Uganda. Turaganira, turahuza, twemeza gukorana indirimbo. Gusa, ubu sinavuga ngo izasohoka [Indirimbo] ryari. Kimwe n'uko nshobora kuzishyira hanze zose [Indirimbo eshatu ari gukora]."

Grenade uri gukorana indirimbo na Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda, kuva mu mwaka w'2019 yashyira hanze indirimbo ye yise 'Nkuloga'.

Yavutse yitwa Dewis Ndugwa, avukira ahitwa Lyantode muri Uganda mu 1997. Amashuri abanza yize ahitwa Kitebi ayisumbuye yiga Makindye.

Uyu muhanzi yaririmbye mu bitaramo bikomeye birimo African Music Festival cyabereye mu Mujyi wa Dubai. Azwi mu ndirimbo ziirmo "Olimba," "Mpulira Bibyo," 'Amen' n'izindi.


Juno Kizigenza uherutse gusohora indirimbo 'Urankunda' yatangaje ko ari gukorana indirimbo na Grenade ugezweho muri Uganda 

Grenade yagize izina rikomeye kuva mu 2019 ubwo yasohoraga indirimbo 'Nkuloga'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NKULOGA' YA GRENADE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116895/juno-kizigenza-uri-kumwe-na-bushali-muri-uganda-ari-gukorana-indirimbo-na-grenade-116895.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)