Icyo Perezida Kagame yasubije Bamporiki wemeye icyaha akamutakambira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Bamporiki Edouard yemeye ko yakiriye ruswa agatakambira Perezida Kagame amusaba imbabazi, yamusubije amubwira ko gukosa bibaho ariko ikibi ari uko umuntu adahinduka, ko bene uwo aba akwiriye guhanwa.

Ku munsi w'ejo nibwo haje itangazo ry'uko Bamporiki Edouard wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yahagaritswe ku kazi kubera ibyo yakoze agikurikiranyweho.

Nyuma y'aho Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzayaha bwatangaje ko Bamporiki afungiwe iwe aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n'ibindi bisa nkabyo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bamporiki Edouard yemeye icyaha maze atakambira Perezida Kagame amusaba imbabazi.

Ati 'Nyakubahwa Umukuru w'u Rwanda Paul Kagame, narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye..'

Nyakubahwa Umukuru w'uRwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.

â€" Bamporiki Edouard (@Bamporikie) May 6, 2022

Abantu batandukanye batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Bamporiki, bavuga ko ari iby'agaciro kuba yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi.

Umwe muri bo witwa Yumva Jean Paul yanditse ati ' Imbabazi z'uwiteka n'abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!'

Perezida Kagame niho yahise aza asubiza ubutumwa bwa Yumva Jean Paul aho yavuze ko ibyo avuga ari byo yumvikana ariko Bamporiki we ahora akora amakosa agasaba imbabazi.

Ati ' Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk'ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki ni ko bimeze. Hari n'abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!'

Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!

â€" Paul Kagame (@PaulKagame) May 6, 2022

Muri 2019, Edouard Bamporiki wayoboraga Itorero ry'Igihugu nibwo yagizwe Umunyamabanga wa Leta wa Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/icyo-perezida-kagame-yasubije-bamporiki-wemeye-icyaha-akamutakambira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)