Guverineri wa Cabo Delgado yasuye ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique muri gahunda yo guhashya imitwe y'iterabwoba yari yarayogoje iki gihugu. Zoherejweyo umwaka ushize kandi zimaze kugarura umutekano mu duce tunyuranye twari twarafashwe n'ibyihebe.

Kuri uyu wa 30 Mata 2022 nibwo Guverineri w'Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo yasuye ingabo z'u Rwanda aho ziherereye kugeza ubu mu gace ka Chai.

Ubwo ingabo z'u Rwanda zageraga muri iki gihugu zabanje kotsa igitutu imitwe y'iterabwoba yari yarigaruriye iyi Ntara na Cabo Delgado by'umwihariko ibice bya Mocimbao da Praia.

Izo nyeshyamba zimaze kubona ko ziri kotswaho umuriro n'urufaya rw'amasasu n'ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique, zahisemo guhungira mu bindi bice byiganjemo ibirimo amashyamba ariko Ingabo z'u Rwanda zikomeza kubakurikirana.

Mu ruzinduko rwa Guverineri w'iyi Ntara yakiriwe n'Umuyobozi w'izi ngabo ziri mu gace ka Chai-Macomia, Brig. Gen Pascal Muhizi.

Uyu muyobozi yashimye cyane umuhate w'ingabo z'u Rwanda n'ubuhanga zagaragaje mu guhangana n'ibyihebe.

Yemeje ko kuri ubu intara yose itekanye ndetse ubuzima bwongeye kuba ubusanzwe mu gihe yari imaze imyaka itari mike iri mu maboko y'izo nyeshyamba.

Nyuma yo guhangana n'imitwe y'iterabwoba yari iri aho, hanakurikiyeho gahunda yo kongera gutuza abari barakuwe mu byabo n'intambara aho guverineri yavuze ko nubwo abaturage bose batarasubira mu byabo 100% ariko mu gihe gito bazaba bamaze kongera gutura nka mbere.

Kugeza ubu, ubuzima muri iyi Ntara bwamaze kugaruka kuko hakomeje urugamba rwo kongera kubaka ibyangijwe n'intambara aho na bimwe mu bigo bikomeye byahakoreraga nka sosiyete y'Abafaransa Total Energie yatangiye imirimo yayo.

Aka gace ka Chai-Macomia ingabo z'u Rwanda zikamazemo ukwezi aho zagiye kugira ngo zihuze imbaraga n'ingabo za SADC/SAMIM nyuma yo kugirana ibiganiro bitandukanye n'izi ngabo zose ziri kuri gahunda imwe yo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Mozambique.

Ubusanzwe aka kari agace kari mu maboko y'ingabo z'Umuryango w'ubufatanye w'ibihugu byo mu Majyepfo y'Afurika, SADC ziri muri gahunda yo kugarura amahoro no guhashya inyeshyamba muri iki gihugu kinyamuryango.

Ibiganiro ku mpande zombi byaranzwe n'akanyamuneza bishimira ibimaze kugerwaho
Guverineri w'Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo yashimye umuhate w'ingabo z'u Rwanda
Ubwo Guverineri w'Intara ya Cabo Delgado yakirwaga na Brig. Gen Pascal Muhizi
Kugeza ubu hari gahunda yo gusana ibikorwa remezo byangijwe muri Cabo Delgado
Ibikorwa remezo byari byarangijwe birimo n'amashanyarazi byamaze kongera gusanwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-wa-cabo-delgado-yasuye-ingabo-z-u-rwanda-ziri-muri-mozambique

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)