Abareberwaga inyungu na Mino Raiola bahawe igisubizo cy'uko bazakomeza kwitabwaho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu hari amakuru yamaze kujya hanze avuga ko hari itsinda ryiteguye gukora ako kazi neza ririmo umuhungu wa Raiola witwa Mario, umwishywa we Vincenzo, Enrica Tarchi ushinzwe itangazamakuru ndetse n'umunyamategeko witwa Rafaela Pimienta nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Bild.

Aba bose biyogeraho Jose Fortes Rodriguez wari inshuti y'akadasohoka ya Mino Raiola, bari bagize itsinda ryari riyobowe na Raiola ryamufashaga mu byo yakoraga bya buri munsi mu kazi ke ko gushakira isoko abakinnyi.

Kuri ubu Erling Haaland ukinira Borussia Dortmund niwe mari ishyushye kurusha abandi bakinnyi bose bari mu muryango wa Mino Raiola. Mu gihe ibiganiro na Manchester City bikomeje, ubu uyu munyamategeko Pimienta akaba ariwe utegerejweho kuzabirangiza.

Haaland ni umwe mu barebereragwa na Mino Raiola(Net-photo)

Gusa hari andi makuru avuga ko hari abandi ba-agent batangiye inzira zo kuganiriza abakinnyi barimo Paul Pogba, Marco veratti ndetse na Matthijs de Ligt, ngo barebe ko aribo bajya babashakira isoko.

Mu bakinnyi ba Mino Raiola Marcus Thuram ukinira Borussia Monchengladbach niwe wabaye uwa mbere mu guhindura abamuhagarariye. Uyu musore yavuye muri iri tsinda rya Mino Raiola ajya mu yitwa Sport cover isanzwe ireberera abakinnyi nka Wissam Ben Yedder, Michy Batshuayi, Geoffrey Kondogbia na Sofiane Boufal, ariko yagiye ubwo Raiola yari arwaye ataritaba Imana.

Abakinnyi bakomeye cyane bari bafitwe na Mino Raiola ni Erling Haaland, Zlatan Ibrahimovic, Paul Pogba, Ryan Gravenberch, Matthijs de Ligt, Mario Balotelli, Henrikh Mkhitaryan, Marco Verratti, Gianluigi Donnarumma, Alessio Romagnoli, Denzel Dumfries, Donyell Malen, Moise Kean, Stefan de Vrij n'abandi



Source : https://yegob.rw/abareberwaga-inyungu-na-mino-raiola-bahawe-igisubizo-cyuko-bazakomeza-kwitabwaho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)