Abanyeshuri 400 basoje amasomo y'ubukerarugendo muri Kaminuza ya Cornell - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda yatangijwe igamije guhugura abanyeshuri banyuranye bakora mu bukerarugendo, cyangwa bifuza kubukora kinyamwuga, binyuze mu kubigisha ndetse no kubaha ubumenyi bukenewe mu kunoza iterambere ry'urwo rwego cyane ko u Rwanda rwifuza kurushingiraho mu iterambere ryarwo.

Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwakire inama ikomeye izahuza Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango w'Ibihugu bivuga ururimi rw'Icyongereza, CHOGM, Kaminuza ya Cornell yasohoye icyiciro cya gatanu cy'abanyeshuri 400 biteguye guhangana ku isoko ry'umurimo nubwo muri bo hari abasanzwe bakora muri hoteli.

Umuhango wo ku bashyikiriza impamyabushobozi wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2022, ubera muri Kigali Serena Hotel witabirwa n'abarimo Umuyobozi Mukuru w'Ishuri rikuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, Dr. Sylvie Mucyo, Umuyobozi ushinzwe Imibereho y'Abanyeshuri muri 'Cornell Institute of Food and Beverage Management', Alex M. Susskind, Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka n'abandi batandukanye.

Aba banyeshuri bamaze amezi agera ku 10 biga amasomo y'ubukerararugendo mu ngeri zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse bahabwaga n'imikoro bagakorana n'abandi bagenzi babo bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa hari n'igihe abahanga baturutse muri iyi Kaminuza bazaga mu Rwanda.

Abanyeshuri bagaragaza ko kwiga muri porogaramu za Kaminuza ya Cornell bizashyira ishyiga ry'inyuma ku bukerarugendo bw'u Rwanda, ndetse bikazamura urwego rw'itangwa rya serivisi.

Wibabara La Reine yagize ati 'Kimwe mu bintu nigiyemo ni ugutanga serivisi nziza ku bakiliya kandi no guhuza inshingano zo kwakira abantu no gukorera hamwe na bagenzi banjye. Kimwe mu bikunze kutugora ni ugukorera hamwe nk'ikipe kandi ari ingenzi.'

Munyengabe Ingabire Nicole wanyuze mu byiciro byabanje yagarageje ko batiga gusa ngo babone impapuro cyangwa impamyabushobozi, ahubwo bahakura ubumenyi bwisumbuye bubafasha kwitwara neza mu kazi kabo.

Ati 'Kuba dufite iyi gahunda dufite amahirwe akomeye, ntabwo uyu munsi bivuze kubona impamyabumenyi gusa ahubwo bivuze ko twabonye ubumenyi kandi buzadufasha muri byinshi.'

Mu ijambo ry'Umuyobozi wa MasterCard Foundations mu Rwanda, Rica Rwigamba, yashimye cyane umusanzu wa porogaramu Hanga Ahazaza mu guteza imbere urubyiruko.

Yashimiye ubufatanye bw'iyi Kaminuza mu guteza imbere ibirebana n'amahoteli n'ubukerarugendo, asaba abarangije gukomeza guhesha ishema igihugu batanga serivisi zinoze nk'uko babyigishijwe.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yagaragaje ko ubukerarugendo buri gushyirwamo imbaraga hagamijwe guhindura imikorere.

Yavuze ko nubwo Covid-19 yagize ingaruka zikomeye ku bukerarugendo bw'u Rwanda, binyuze mu ngamba zigenda zifatwa zirimo no guhugura ababukora, bizeyeoguhindura isura yabwo mu gihe gito kiri imbere.

Kugeza ubu hifuzwa ko u Rwanda ruzagira ubukerarugendo bwo muri za parike, ubukerarugendo bwibanda ku kwakira inama mpuzamahanga n'ibikorwa bitandukanye nk'imikino yo ku rwego mpuzamahaga kandi bijyana n'imitangire inoze ya serivisi.

Biteganyijwe ko binyuze mu mikoranire ya MasterCard Foundations na Kaminuza ya Cornell muri gahunda ya Hanga Ahazaza, urubyiruko rugera ku bihumbi 30 ruzahabwa ubumenyi mu birebana n'ubukerarugendo ndetse rukanahabwa impamyabushobozi zo ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa MasterCard Foundations mu Rwanda, Rica Rwigamba, yashimye cyane umusanzu wa porogaramu Hanga Ahazaza mu guteza imbere urubyiruko
Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yagaragaje ko ubukerarugendo buri gushyirwamo imbaraga hagamijwe guhindura imikorere
Umuyobozi ushinzwe Imibereho y'Abanyeshuri muri 'Cornell Institute of Food and Beverage Management', Alex M. Susskind, yitabiriye iki gikorwa
Munyengabe Ingabire Nicole wanyuze mu byiciro byabanje yagarageje ko batiga gusa ngo babone impapuro cyangwa impamyabushobozi, ahubwo bahakura ubumenyi bwisumbuye bubafasha kwitwara neza mu kazi kabo
Abanyeshuri 400 basoje amasomo y'ubukerarugendo binjiye ku isoko ry'umurimo mu Rwanda
Byari ibyishimo ku banyeshuri basoje amasomo yabo
Abanyeshuri bashyikirijwe impamyabumenyi zabo

Amafoto: Yuhi Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-400-basoje-amasomo-y-ubukerarugendo-muri-kaminuza-ya-cornell

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)