Abakozi ba BUFMAR bigiye ku butwari bw'Abasesero, isomo ryo kudahunga ibibazo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje kuri uyu wa 12 Gicurasi 2022, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero.

Gasaza Saïd, umukozi w'urwibutso yabwiye aba bashyitsi ko Abasesero mu kirwanaho bakoresheje amabuye n'amacumu.

Niyo mpamvu ucyinjira mu rwibutso uhingukira ahantu hari ibuye rinini rikikijwe n'andi mato, ashinzemo amacumu icyenda kuko abatutsi bo muri komine icyenda zari zigize Perefegitura ya Kibuye barokokaga ibitero bahungiraga mu Bisesero.

Umuyobozi Mukuru wa BUFMAR, Rwagasana Erneste, yavuze ko bari bakeneye kumenya uko Jenoside yashyizwe mu bikorwa mu Bisesero.

Ati 'Twasuye uru rwibutso kugira ngo tumenye uko Jenoside yakozwe, tunaganire ku butwari bwaranze Abasesero, bafashe ingamba zo kurwana n'abashatse kubatsemba. Ntabwo babamaze nk'uko babyifuzaga nta nubwo bigeze batega ijosi kugira ngo bicwe.'

Rwagasana avuga ko Abanyarwanda bose bakwiye kwigira ku Basesero, bakamenya guhangana n'ibibazo.

Yagize ati 'Mu bibazo byose umuntu ahura na byo akwiye kuvuga ngo iki kibazo kirananira kubera iki? Ntabwo byari byoroshye guhangana n'abantu bafite intwaro ariko byerekanye ubutwari bukwiye kuranga buri muntu wese mu bikorwa bye byari buri munsi.'

Umukozi wa BUFMAR Ruburika Gerard yavuze ko Abasesero basigiye Abanyarwanda bose umukoro wo gukoresha imbaraga zabo mu kubaka igihugu.

Ati "Icyo Abanyarwanda bakwigira ku mateka y'Abasesero, ni ubutwari, bikaba atari ubutwari mu kurwana kuko nta Leta izongera kurwanya abaturage, ahubwo Abanyarwanda bakwiye gukoresha ubutwari mu kubaka igihugu.'

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Habarugira Isaac, yavuze ko kuba BUFMAR yasuye urwibutso rwa Bisesero ikanaremera uwarokotse Jenoside utishoboye byabashimishije.

Ati "Byadushimishije cyane twebwe nk'abacitse ku icumu kuko abakozi ba BUFMAR baje kwiga amateka y'Abasesero bakadufasha kubunamira no kubaha icyubahiro kibakwiye.'

Abasesero bashoboye kwirwanaho kuva muri Mata kugeza mu mpera za Kamena 1994.

Abakozi ba BUFMAR bavuye gusura urwibutso rwa Bisesero berekeje mu rugo rwa Mukandekezi Jeannette warokotse Jenoside bamushyikiriza ibikoresho birimo intebe zo mu nzu, igitanda, ibiryamirwa, ibikoresho by'isuku n'ibiribwa.

Umuyobozi w'Ishami ry'imiyoborere mu Karere ka Karongi, Ndamyeyezu Fidèle, yashimye BUFMAR uburyo Yifatanya n'aka karere mu kwita ku buzima bw'abaturage.

BUFMAR ni ikigo cy'abihayimana cyashinzwe mu 1975, gifatanya na Leta mu bikorwa byo gushaka no gutanga imiti n'ibikoresho mu mavuriro ya Leta.

Abakozi ba BUFMAR bunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Bisesero
Umuyobozi w'Ishami ry'imiyoborere mu karere ka Karongi yunamiye abishwe muri Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi wa Bisesero
Umuyobozi wa BUFMAR yunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero
Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi Habarugira Isaac yavuze ko bashimishijwe no kuba BUFMAR yaremeye uwarokotse Jenoside utishoboy
Umuyobozi Mukuru wa BUFMAR Rwagasana Ernest, yavuze isomo bigiye ku mateka y'Abasesero ari uguhangana n'ibibazo no guharanira uburenganzira bwa muntu
Mukandekezi Jeannette yashimiye abakozi ba BUFMAR bamuremeye
Abakozi ba BUFMAR basaniye inzu uwarokotse Jenoside banamuha ibikoresho bitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-bufmar-bigiye-ku-butwari-bw-abasesero-isomo-ryo-kudahunga-ibibazo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)