Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda bihimuye kuri Adil Mohamed wari warabazengereje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyamakuru ba siporo mu Rwanda bihimuye ku mutoza w'Ikipe z'Ingabo z'Igihugu,Adil Mohamed wari umaze igihe abakoroga abima ikiganiro.

Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 27 wa shampiyona,Adil Mohamed yinjiye aho yari agiye mu kiganiro n'Itangazamakuru,aba banyamakuru bamusaba "gusohoka".

Ubwo yinjiraga aho aba banyamakuru bari bateraniye,bahise barangururira icyarimwe bati "Sortez,Sortez!!!"bivuga ngo sohoka,sohoka!!.

Ubwo aba banyamakuru bamaganaga uyu mutoza bamusaba gusohoka,yahise yibwiriza arasohoka arigendera batavuganye nawe.

Uyu mutoza yari yatangaje ko nta kindi kiganiro azongera kugirana n'abanyamakuru mbere y'uko aza muri iki.

Ibi aba banyamakuru babikoze kubera ko ku mukino uheruka APR FC yanganyije na Rayon Sports igitego 0-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro, yanze kubaha ikiganiro.

Adil Mohamed amaze iminsi yibasira abanyamakuru batandukanye bo ku binyamakuru byo mu Rwanda ahereye kuri Radio &TV10,akurikizaho abo kuri Flash FM hanyuma asoreza kuwo kuri RBA.

Adil Mohamed yaherukaga kandi gushwana n'umutoza wa Rayon Sports nyuma y'umukino wabahuje biba ngombwa ko abakinnyi n'abatoza babungirije batabara.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abanyamakuru-ba-siporo-bihimuye-kuri-adol-mohamed-wari-warabazengereje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)