Umunyamakuru wa RBA Herman NDAYISABA yatabarutse - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Herman NDAYISABA wari usanzwe ari umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA, yatabarutse nyuma yo kumara igihe arwaye.

Iyi nkuru nshamugongo yamenyekanye kuri uyu 7 Mata 2022, ivuga ko uyu munyamakuru yatabarutse. Yazize Uburwayi bwa Diabetes n'Umuvuduko w'amaraso mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, ari naho yari amaze iminsi avurirwa.

Umunyamakuru Herman NDAYISABA yakoreraga RBA mu Karere ka Gicumbi, aho yari amaze imyaka isaga itanu nyuma yo gukorera mu bindi bice birimo Nyagatare, Rubavu n'ahandi.

Bamwe mu banyamakuru bakoranye na nyakwigendera bavuze ko yagiraga umuhate kandi akamenya kubana.

Umunyamakuru KANYUMBA Beatha wakoranye na nyakwigendera mu Ishami rya Nyagatare, yavuze ko Herman yari umukozi mwiza.

Yagize ati: 'Yari umukozi pe, yari azi n'ibintu. Mbere atari yaganzwa n'uburwayi wasangaga akazi agakora neza kandi mu gihe cyako, nge nari ntaramubona na rimwe yasibye akazi. Ikindi yari azi kubana n'abantu bose buri umwe mu cyiciro cye.'

KALISA Steven wakoranye na nyakwigendera mu Ishami rya Rubavu yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko Herman yari umunyamakuru w'umuhanga.

Yagize ati: 'Yari umuntu ushobora no gusigira inshingano akaba yazisigaramo neza ntugire ubwoba. Ndibuka mbere y'uko ngera i Rubavu ni we wari uri kuyobora, nanagezeyo yari umwe mu banyamakuru b'abahanga twari dufite bajyaga banadufasha mu gukora inkuru z'Igifaransa.'

Kuvugana n'umuryango wa Herman NDAYISABA ntibyakunze, ariko bamwe mu bo bakorana bahamije ko yatabarutse.

Uyu Munyamakuru Herman NDAYISABA wanabanje kwandikira ibinyamakuru by'Igifaransa, yari amaze imyaka irenga icumi akora muri RBA. Bivugwa ko kandi yanabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye.

 

 



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-rba-herman-ndayisaba-yatabarutse/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)