Aba bavuzi b'amatungo bavuga ko kuba nta moto bari bafite byatumaga batinda kugera ku mworozi ubitabaje habaka ubwo bagerayo itungo ryamaze kunegekara ku buryo ntacyo barimarira.
Kwitonda Jovin, umuvuzi w'amatungo wigenga ukorera mu Murenge wa Butare avuga ko byabagoraga kubona azote yo kubika intanga.
Ati "Azote ubundi itangwa n'akarere. Twarahuguwe, ibikoresho byose tuba tubifite ariko icyari kibuze ni uburyo bwo kubona intanga igihe cyose tukaba tuzifite. Ubwo tubonye inyoroshyangendo, ndajya nyaruka nzane azote igihe cyose mbe mfite intanga ku buryo igihe cyose umuturage azajya akenera guteresha inka intanga tuzajya tumugeraho tukamuha serivise nziza".
Dr Rukundo Jean Claude, ukora mu ishami ry'ubushakashatsi muri RAB, yavuze ko basanze aka gace kagaragaramo ikibazo cy'imiti ihenda kubera urugendo rurerure kuko bamwe bishyuraga ibihumbi 30 bya tike kugira ngo bagera aho bayikura.
Ati "Byagiraga ingaruka z'ako kanya ku giciro. Ikindi mu gace nk'aka k'imisozi miremire umuntu ukora adafite inyoroshyangendo agerayo impitagihe ku buryo asanga itungo ryamaze kwangirika burundu cyangwa niba ari itungo agiye gutera intanga akagerayo ryahindutse. Ni agace kitaruye utundi ku buryo bigoye kubona serivise byari ngombwa ko kitabwaho mu buryo bwihariye".
Akomeza avuga ko mu byo bateganya gufasha aba bavuzi b'amatungo harimo no kubagenera amahugurwa yo gutera intanga ingurube.
Aba borozi bahawe imiti y'ibanze y'amatungo, bahawa firigo yo gukonjesha imiti na moto zo kuborohereza mu ngendo.
Ibikoresho nk'ibi RAB imaze kubitanga mu turere 12 turimo tubiri two mu Ntara y'Iburengerazuba ari two Rusizi na Rubavu.

