Ibuka-Hollande yahuriye mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 28 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikorwa byaranzwe n'Urugendo rwo Kwibuka, hatangwa ubuhamya ndetse n'ibiganiro byagarutse cyane ku mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umugoroba waje ukurikirana n'igikorwa cyo Kwibuka cyatangijwe tariki ya 7 Mata 2022 muri Den Haag, cyitabirwa n'Abanyarwanda n'inshuti zabo baturutse mu bice bitandukanye by'icyo gihugu, aho Umushyitsi Mukuru yari Amb. Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Buholandi.

Mu bandi bari bitabiriye harimo Safari Christine Uyobora Ibuka-Hollande, Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Den Haag, Saskia Bruines, Umuyobozi Mukuru w'Ubutwererane Mpuzamahanga muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buholandi, Kitty Van der Heijden n'abandi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko yagarutse ku gihombo u Rwanda rwagize bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati'Nibukije Isi igihombo u Rwanda rwagize mu gihe habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, nsaba urubyiruko kurushaho guhashya abagikomeje guhembera ingengabitekerezo yayo, abayipfobya n'abayihakana cyane cyane ababikora bifashishije ikoranabuhanga.'

Yongeyeho ko asaba urubyiruko ko mu 'Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyira imbaraga mu rugamba rwo guhashya abahakana n'abapfobya Jenoside kuko kuyihakana no kuyipfobya ntabwo ari ugupfa kuvuga nk'uko ubyumva nk'uko bamwe bihisha inyuma y'ubwisanzure mu kuvuga ibyo bashaka."

Mu ijambo rye, Christine Safari uyobora Ibuka-Hollande yasabye ko hakongerwa imbaraga mu kurwanya ipfobya rya Jenoside, hakihutishwa imanza z'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gutanga ubutabera bwuzuye.

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati 'Uyu munsi wa Kabiri [wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi], tariki 8 Mata 2022 ni umwihariko ukomeye kuko niho tuza kwisanga nk'abarokotse Jenoside tuganire hagati yacu mbese tuvuge byimbitse ibyo twabayemo mu buhamya no gusangira amateka, tukaba dushimira na Ambasade ituba hafi kuko amateka twibuka areba Isi isi yose.'

Yongeyeho ati 'Gufatanya biratwubaka. Twakoze igikorwa cyo Kwibuka [turi kumwe] n'abahagarariye ibihugu byabo dufatanyije na Ambasade, uyu munsi na bwo turi kumwe, twakoze urugendo rwo Kwibuka uko Abatutsi bajyanwaga kwicwa, dusoza dusangira ibiganiro n'ubuhamya kugira ngo [ibyabaye] bitazongera kubaho i Rwanda cyangwa ahandi hose ku Isi.'

Umuyobozi wungirije wa La Haye, Saskia Bruines, yijeje Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bazakomeza kubaba hafi mu gushyigikira ubutabera hahanwa abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko 'Ari ngombwa Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ari na ko dukomeza kureba imbere nk'uko Insanganyamatsiko ari 'Kwibuka, twiyubaka' kandi dusigasira ibyubatswe mu mbaraga u Rwanda rwishatsemo nyuma yo gusohoka muri aya mahano yari yagejeje igihugu cyacu mu manga.'

Yongeyeho ati 'Mu Buholandi hari umwihariko kuko ni igihugu cyadufashije cyane rugikubita mu bijyanye n'ubutwererane mu butabera. Muri Jenoside hishwe abantu batandukanye bari abakozi mu ngeri zitandukanye ku buryo hose habaye icyuho, aha ndavuga cyane mu butabera niho u Buholandi bwaduteye inkunga nyuma y'aho Ingabo za FPR-Inkotanyi zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Amb. Nduhungireho kandi yagize ati 'Ikindi Twishimira ni uko u Buholandi bwafashe bukanohereza bamwe mu bantu bacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari babiri baburanishijwe banahamwa n'icyaha, hakaba n'abandi batatu bafashwe boherezwa no mu Rwanda ndetse hari n'abandi bafashwe ubu bakaba bari gukorwaho iperereza.'

Amb. Nduhungirehe kandi yanavuze ko bari mu biganiro bigamije kuzashyiraho inzibutso ebyiri, rumwe mu Mujyi wa Den Haag urundi mu Mujyi wa Amsterdam, aho yashimangiye ko imyiteguro y'ibyo bikorwa igeze kure. Yashimangiye ko izi nzibutso zizagira uruhare mu gisigasira amateka ya Jenoside ndetse no kwigisha aya mateka ku baturage b'u Buholandi.

Amb. Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Buholandi atanga Ikiganiro mu Ijoro ryo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
Safari Christine uyobora Ibuka-Hollande afungura igikorwa cy'Ijoro ryo Kwibuka
Mukamuhirwa Immaculée ubwo yatangaga ubuhamya
Claude Ndabarasa uyobora Umuryango w'Abanyarwanda baba mu Buholandi niwe wayoboye iki gikorwa
Abanyarwanda n'inshuti zabo bari bitabiriye Ijoro ryo Kwibuka ku nshuro ya 28
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'Abanyarwanda batuye mu Buholandi
Abanyarwanda batuye mu Buholandi ubwo bari bitabiriye ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Amba. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyarwanda bari bitabiriye Urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 28
Abanyarwanda bakoze urugendo mbere yo gutangira igikorwa cyo Kwibuka

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-buholandi-umuryango-ibuka-hollande-wibutse-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)