Rurageretse hagati ya Rayon Sports na Hitimana bapfa ideni rya Miliyoni eshanu n'ibihumbi 100 Frw ,Ashobora kuyirega muri FIFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza Hitimana Thierry utoza KMC FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tanzania, akomeje kwishyuza ubuyobozi bwa Rayon Sports ideni rimaze imyaka icyenda.

Uyu mutoza wanakiniye iyi kipe, muri miliyoni esheshatu n'ibihumbi 700 Frw yari afitiwe na Rayon Sports, yishyuwemo miliyoni imwe n'ibihumbi 600 Frw. Bisobanuye ko ideni yishyuza ari miliyoni eshanu n'ibihumbi 100 Frw.

Uyu mutoza aganira na UMUSEKE, yavuze ko ubuyobozi bw'iyi kipe bwari bwamwemereye ko buzajya bumwishyura ibihumbi 400 Frw ariko ntabwo byubahirijwe nk'uko byari byemeranyijweho n'impande zombi.

Ati 'Barambwiye ngo bazajya bampa ibihumbi 400 Frw buri kwezi ariko ntabwo byubahirijwe. Kuba bizajya muri FIFA biri mu maboko y'Umunyamategeko wanjye. Njye ntako ntagize ngo twumvikane.'

Ibi bije, mu gihe iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, iri muri ¼ mu gikombe cy'Amahoro, ikaba ku mwanya wa Gatatu n'amanota 41.

Hitimana yatoje amakipe arimo iyi Rayon Sports ari kwishyuza, Bugesera FC, AS Kigali FC, Simba SC na Namungo FC.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Rurageretse-hagati-ya-Rayon-Sports-na-Hitimana-bapfa-ideni-rya-Miliyoni-eshanu-n-ibihumbi-100-Frw-Ashobora-kuyirega-muri-FIFA

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)