RIB yasabye urubyiruko kwirinda kwishimisha bishora mu byaha bibangiriza amahirwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri ubu bukanguramba, RIB ifatanya n'inzego zirimo Minisiteri y'Uburezi, bubera mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu, aho abayobozi mu mashami atandukanye ya RIB baganiriza abanyeshuri ku byaha bitandukanye n'uburyo bwo kubyirinda.

Mu ishuri rya Kagarama Secondary School, ubuyobozi bwa RIB bwagaragarije abanyeshuri ko mu byaha byibasiye urubyiruko muri iki gihe ari ugusambanya abana, gukoresha ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw'abantu n'ubutangondwa muri rusange.

Mu biganiro byatanzwe ahanini byagaragaje ko urubyiruko hari igihe rugira uruhare rugaraga kugira ngo rugwe muri ibi byaha.

Umukozi mu Ishami rishinzwe gukumira ibyaha n'ubushakashatsi muri RIB, Ntirenganya Jean Claude, yagaraje ko urubyiruko rugwa mu byaha byo gusambanya abana, gukoresha ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw'abantu ndetse n'ubutangondwa hari uruhare rubigizemo.

Ntirenganya yavuze ko bimwe muri ibi byaha cyane cyane nko gusambanya abana hari igihe bigirwamo uruhare n'abo bita inshuti, abaturanyi ndetse n'ababyeyi.

Muri ibi biganiro hagarutswe no ku cyo bita kwishimisha ngo ukore ibyo amarangamutima yawe agusaba ukisanga mu byaha.

Uruhare rw'imbuga nkoranyambambaga mu gushora urubyiruko muri ibi byaha narwo rwagarutsweho kuko hari ababigwamo batazi neza abo bagira inshuti binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Abanyeshuri bo muri iri shuri ryisumbuye rya Kagarama kandi bakanguriwe kwirinda imyumvire y'ubutagondwa kuko ntaho yageza indoto z'abo n'amahirwe kuko bibica ubwenge.

RIB yasabye abanyeshuri gusigashira amahirwe yabo kandi bakagira amakenga ku muntu wese ushobora kubashuka abaganisha mu byaha bikunze kubibasira.

Abanyeshuri batanze ibitekerezo bagaragaje ko hari ibyaha batari bazi imikorerwe yabyo kandi ko batunguwe n'ubuhamya bahawe n'abavuye mu biyobyabwenge ndetse n'umwe mu bacurujwe kuko bose byatangiye bashukwa n'abo bita inshuti bikarangira baguye mu byaha byagoranye kubivamo.

Abakozi ba RIB batanga ibiganiro ku ngingo zitandukanye ariko zose zigaruka ku gushishikariza urubyiruko kwirinda ibyaha
Abanyeshuri bibukijwe ko bagomba kwirinda ibyaha bishobora kubicira amahirwe
Abanyeshuri bo mu Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama baganirijwe ku miterere y'ibyaha bitandukanye n'uko bashobora kubyirinda
Abakozi b'inzego za RIB na Mineduc barimo gufatanya muri ubu bukangurambaga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasabye-urubyiruko-kwirinda-kwishimisha-bishora-mu-byaha-bibangiriza

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)