Peace Cup 2022: AS Kigali yateye intambwe iga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino bisa nkaho wabaye uw'amateka kuko ubwo AS Kigali yatwaraga igikombe cy'Amahoro mu 2019 yari yasezereye Gasogi United nabwo muri 1/4.

Wari umukino wa mbere umutoza Cassa Mbungo Andre atoje nyuma y'amasaha macye ahawe inshingano zo gutoza iyi kipe kugeza uyu mwaka w'imikino yarangiye.

Ni umukino watangiye impande zombi zisatirana ndetse amakipe agaragaza inyota y'igitego.

Uwakurikiye iminota 45 y'igice cya mbere yavuga ko yihariwe na Gasogi United kuko yageragejemo uburyo bwinshi bwo gutsinda ndetse ikaba yageze kenshi imbere y'izamu rya AS Kigali.

Gasogi yahushije uburyo butatu bw'ibitego bwari bwabazwe ariko amahirwe ntiyabasekera.

Abakinnyi barimo Malipangu Theodore, Nsengiyumva Moustapha na Djibrine bagoye cyane ubwugarizi bwa AS Kigali byanatumye Abakinnyi 4 b'iyi kipe y'Umujyi wa Kigali babona amakarita y'umuhondo.

AS Kigali yanyuzagamo igasatira ibifashijwemo na Haruna wari kapiteni, Tchabalala, Lawal na Sefu.

Umusifuzi Ruzindana Nsoro wayoboye uyu mukino yasifuye ko igice cya mbere kirangiye amakipe ajya kuruhuka anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa AS Kigali, who Kalisa Rashid yasohotse mu kibuga hinjira Niyibizi Ramadhan.

AS Kigali yagarutse my gice cya kabiri yisubiyeho aho yakinnye umukino mwiza wo guhererekanya mu kibuga ndetse itangira kugera kenshi imbere y'izamu rya Gasogi.

Mugheni Fabrice yahushije igitego cyabazwe imbere y'izamu wenyine ateye umupira cya hejuru y'izamu.

Abakinnyi barimo Haruna na Lawal bavuye my kibuga baha umwanya Ndekwe Felix na Kayitaba Bosco.

Ku munota wa 62' Herone Berian Scarla wa Gasogi yakoreye ikosa Niyibizi Ramadhan ahabwa ikarita ya kabiri y'umuhondo yamuviriyemo ikarita itukura ahita asohoka mu kibuga.

Ku munota wa 68' ku mupira wari uturutse muri koruneri, Hussein Tchabalala yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cya AS Kigali, igitego yatsindishije umutwe.

Nyuma y'ikarita itukura no kwinjizwa igitego, Gasogi yagiye ku gitutu cya AS Kigali yacanye umuriro imbere y'izamu rya Gasogi.

Ku munota wa 81 ku mupira wari uturutse kuri coup franc Yamini Salum yatsinze igitego cya Gasogi ariko umusifuzi yemeza ko habaye kurarira.

Gasogi yabaye nk'ikangutse itangira gushaka igitego cya kwishyura nubwo abakinnyi bari bacye mu kibuga.

Iminota 90 isanzwe y'umukino yarangiye AS Kigali iri imbere n'igitego 1-0, umusifuzi yongeraho iminota 4.

Mu minota y'inyongera Cyuzuzo Gael yarokoye Gasogi United ubwo yari asigaranye na Kayitaba Bosco agakuramo umupira yateye.

Umukino warangiye ku ntsinzi ya AS Kigali y'igitego 1-0 itera intambwe igana muri 1/2, aho igomba gutegereza umukino wo kwishyura.

Undi mukino wa 1/4 wabereye i Ngoma, Police FC yatsindiye Etoile de l' Est mu rugo ibitego 2-1.

Ntabwo Kalisa yatanze umusaruro mywinshi muri uyu mukino 

Iminota 90 ya mbere y'ubuki kuri Cassa Mbungo muri AS Kigali 

AS Kigali yatsinze Gasogi United igitego 1-0






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116671/peace-cup-14-as-kigali-yateye-intambwe-igana-muri-12-nyuma-yo-gutsinda-gasogi-yabakinnyi-1-116671.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)