Niba mufata nk'umugabo ni gute naba ikigwari? Imbamutima z'abana bafite ababyeyi bahagaritse Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo bakoze ntibyari byoroshye, bamwe bashatse bakiri bato kugira ngo basige abana kuko bumvaga ko isaha yose bakwicwa. Abandi bari bakiri bato mu myaka nabo bemera kujya ku rugamba batazi niba bazarurangiza amahoro. Icyo bari bashyize imbere ni ugushyira iherezo ku ngoma y'igitugu, guca akarengane n'ubwicanyi bwakorerwaga abana b'u Rwanda.

Nk'uko amateka abitwereka, bamwe bahasize ubuzima abandi babasha gutsinda urugamba ari na ko bakomeza urugendo bahagarika Jenoside. Urugendo rwo kubaka igihugu no kwiyubaka rwarakomeje. Bamwe mu babahoye u Rwanda barashatse ndetse barabyara bubaka imiryango yabo.

Hari bamwe mu bana bafite ababyeyi bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, bavuga ko barezwe mu buryo bugoye ariko burimo kwitanga cyane. Bavuga ko ababyeyi babo bakorera igihugu, akanya gato babonye bakagaha imiryango yabo bakaba babona ari ubwitange buhebuje ndetse n'urukundo kandi bakagira uburere buranga umunyarwanda.

Aba bana baganiriye na IGIHE bavuga ko amwe mu mateka basangizwa n'ababyeyi babo harimo ubuzima butoroshye banyuzemo mu gihe cy'urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Bavuze ko ababyeyi babaganiriza ku byo bagiye bahura na byo bitoroshye nko gukomereka bikabije ntibabashe kuvurwa neza. Gusa ibi ntibyabaciye intege ahubwo bararwanye kugeza ku munsi wa nyuma, batsinda urugamba.

Rugamba yabwiye IGIHE ko umubyeyi we ajya amubwira ko yayobotse inzira yo kubohora igihugu akiri muto cyane kandi ko yagiye atavuze umuryango we ukamubura.

Rugamba yavuze ko usibye amateka babaganiza babigisha no gukunda igihugu ndetse no kugikorera mu buryo bwose bushoboka kandi ko hari ibyo bigira ku babyeyi babo.

Yagize ati 'Kuba Inkotanyi kwe byatumye hari ibyo nkunda cyane, bituma numva ko nanjye muri icyo gihe nari kuba naragiyemo ariko cyane cyane byampaye umwuka wo gukunda igihugu na politiki bituma hari ikintu niyumvamo n'ubu ari yo mpamvu numva ko nzamukurikiza'.

Yavuze ko ubutwari bw'inkotanyi kugeza n'ubu bukimukora ku mutima kuko babaga mu mahanga kandi bamwe muri bo babayeho neza ariko bagata ibyabo n'ababo bagatanga umusanzu wabo muri gahunda yo guhagarika jenoside no kuvana abanyarwanda mu buhunzi.

Rugamba avuga ko amahirwe yo kugira umubyeyi uri mu bahagaritse jenoside byamwigishije byinshi harimo gukunda igihugu kandi ko hari icyo byahinduye ku buzima abayeho n'imyitwarire ye.

Ati 'Bituma numva ko ntaba ikigwari, kuba ntagira uruhare mu gusubira mu mateka ndetse bintera ishyaka ryo kurwanya icyasenya u Rwanda, nkumva ko hari uburyo natandukana n'ababi".

"Kuba umubyeyi wanjye ari mu bahagaritse Jenoside mba numva binteye ishema cyane kandi nkumva ko ibyo bakoze nzabishyigikira nkanarenzaho. Niba mufata nk'umugabo, ni gute naba ikigwari? Inzira nyuramo barayiharuye bituma numva ko nabyawe n'umugabo pe!'.

Umwe muri aba bana utashatse ko amazina ye amenyekana muri iyi nkuru, yavuze ko uburemere bw'ibyo bakoze bimutera ishema bikaba bimuha imbaraga zo gukora, gukunda igihugu, kugiteza imbere ndetse no kugikorera.

Avuga kandi ko anejejwe n'aho u Rwanda rugeze nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ari ibyo kwishimira.

Yagize ati 'Inyigisho nakuye mu byerekeye amateka ya jenoside ni uko ibihe bibi biza ariko bitavuga ko ari iherezo ry'umuntu kubera ko ari mu bihe bigoye, iyo ugifite ubuzima haba hakiri icyizere ko ibyo ushaka bizaba cyangwa ijoro ryacya ukabona umucyo.'

Yakomeje avuga ko bajya bamuganiriza ku mbogamizi bahuye na zo zabashaga kubatwara ubuzima ndetse n'ibindi byabaranze ku rugamba.

Ibi byamukoze ku mutima kuko mu byo umubyeyi we yamubwiye harimo ko batasiganaga inyuma bahanaga ubufasha bashoboye banahuje umutima mu byo bari barimo n'ibyo bashaka kugeraho, ibi bikaba bimwereka urukundo ruhebuje rwabarangaga agomba kurusigasira.

Yasoje avuga ko atewe ishema no kuba umubyeyi we ari mu bahagaritse jenoside ndetse bituma yirata u Rwanda aho azajya hose.

Ati 'Nzirata u Rwanda aho nzajya hose kuko rudasebetse habe na gato. Ibyo twanyuzemo n'aho tugeze birivugira.'

Yashimiye n'umubyeyi we ku gikorwa cy'ubwitange nubwo ntacyo yabona yamwitura. Ashima ko yaharuye inzira amutegurira ejo hazaza ahereye ku kumuraga igihugu gifite umudendezo ndetse n'amahoro.

Inkotanyi mu gihe cy'urugamba rwo guhagarika Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/niba-mufata-nk-umugabo-ni-gute-naba-ikigwari-imbamutima-z-abana-bafite-ababyeyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)