Myugariro w'Amavubi yerekeje mu cyiciro cya kabiri muri Australia #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutabayiru Jean Philippe uheruka guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Riverside Olympic FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Australia.

Uyu mukinnyi w'imyaka 28, akina mu mutima w'ubwugarizi ariko ashobora no kwifashishwa mu kibuga hagati, yakiniraga ikipe ya Sociedad Deportiva Lenense yo mu cyiciro cya 3 muri Espagne.

Uyu musore nyuma yo kwerekeza muri iyi kipe, yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwemo kandi yishimiye gukinana n'abanya-Australia.

Ati 'nishimiye gutangaza ko natangiye urugendo rushya muri Australia na Riverside Olympic mu cyiciro cya kabiri. Nagize umugisha wo kwakirwa neza, ntegereje kugaruka mu kibuga n'abavandimwe bo muri Australia.'

Uyu mukinnyi aheruka guhamagarwa mu ikipe y'igihugu ari nabwo yahamagawe bwa mbere mu Gushyingo 2021 ubwo u Rwanda rwiteguraga imikino yo mu matsinda yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 aho rwakinnye na Mali na Kenya.

Rutabayiru Jean Philippe wavukiyiye muri Canada, muri 2013 yamaze igihe mu Rwanda aho yakorega imyitozo muri Police FC no mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17.

Riverside Olympic aho shampiyona y'iki gihugu igeze ku munsi wa 5 iri ku mwanya wa nyuma n'inota 1.

Rutabayiro Jean Philippe yamaze kwerekeza mu cyiciro cya kabiri muri Australia
Yahamagawe bwa mbere mu Mavubi yitegura Kenya na Mali umwaka ushize



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-w-amavubi-yerekeje-mu-cyiciro-cya-kabiri-muri-australia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)