Inama y'igitaraganya perezida wa Rayon Sports yatumiye ihatse iki? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'ikipe ya Rayon Sports yatumiye inama nyungurunabitekerezo izaba ku Cyumweru tariki ya 31 Mata 2022, igomba kwiga ku bibazo biri muri iyi kipe.

Iyi nama amakuru ISIMBI yamenye ni uko izabera mu Rugando kuri apartment imwe yegeranye na hoteli iri hafi y'umurenge wa Kimihurura.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abazayitabira bazungurana ibitekerezo kugira ngo harebwe icyakorwa ku buryo mu myaka iri imbere Rayon Sports izaba ihagaze nta kibazo na kimwe kiyijegajeza.

Ikindi batazarenza ingohe ni ikibazo cy'amikoro cyugarije iyi kipe, bazaganira ku ngingo yo kureba uburyo yabona amikoro ahamye yazatuma abakinnyi batongera kwivumbura bya hato na hato banga gukora imyitozo nk'uko byabaye ku munsi w'ejo hashize.

Ibi bikaba bizagendana no kubasaba gushyira hamwe bakubaka iyi kipe aho Uwayezu Jean Fidele yiteguye kwereka abakunzi ba Rayon Sports imbogamizi yagiye ahura nazo zirimo kuba yaratereranywe, ikipe bakayimurekera.

Uretse ibi kandi hazaba ari no mu buryo bwo guhuza abakunzi ba Rayon Sports bakicara bakaganira kubera ko kuva yatorwa mu mpera za 2020, Uwayezu Jean Fidele ntiyigeze abona amahirwe yo kubahuza kubera icyorezo cya Coronavirus.

Amakuru avuga ko iyi nama nyunguranabitekerezo yatumiwemo abayobozi b'amatsinda y'abafana (fan clubs), abavuga rikijyana muri iyi kipe, aba biganjemo abagiye bayobora iyi kipe mu bihe bitandukanye.

Gusa iyi nama hari n'abayihuje n'ibyabaye ku munsi w'ejo hashize ku wa Kane tariki ya 28 Mata 2022, ubwo abakinnyi bangaga gukora imyitozo kubera ibirarane bafitiwe, bivugwa ko perezida w'iyi kipe yagiye mu Nzove kuvugana nabo akahava yafashe umwanzuro wo kwegura aho avuga ko yatereranywe, hari abakeka ko yaba yenda kwegurira muri iyi nama.

ISIMBI kandi yamenye ko uyu munsi abakinnyi ba Rayon Sports babyukiye ku biro bya Rayon Sports kugira ngo baganire ku bibazo by'imishahara n'uduhimbazamusyi bafitiwe ndetse bikaba byahawe umurongo ndetse na Uwayezu Jean Fidele ibyo kwegura amakuru avuga ko yabivuyemo.

Perezida wa Rayon Sports yatumije inama nyungurunabitekerezo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inama-y-igitaraganya-perezida-wa-rayon-sports-yatumiye-ihatse-iki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)