Musanze: Intumwa z'ibihugu icyenda zahuguwe ku igenamigambi mu butumwa bw'amahoro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mahugurwa yatangiye kuwa 18 asozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, yitabirirwa n'abasirikare, abapolisi n'abasivili bose hamwe 29.

Baturuka mu bihugu bigize ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, East African Standby Force. Ni ibihugu by'u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.

Lt Col Sylvestre Sekaramba witabiriye ayo mahugurwa, yavuze ko babashije gusobanukirwa neza ko ibintu byose bikozwe hatabanje kubaho igenamigambi, bihinduka imfabusa.

Ati "No mu buzima busanzwe yaba mu muryango cyangwa no mu kazi kacu ka buri munsi, nsanga uburyo bwo gukora igenamigambi ari intwaro ikomeye tuzifashisha, kugira ngo ibyo dushinzwe tubinoze kandi tubikore uko bikwiye neza."

SSP Zakayo Anyangu Musita wo muri Kenya we yagize ati "Aya mahugurwa twayigiyemo ibintu byinshi birimo uko ubutumwa bw'amahoro butegurwa, n'uburyo bw'imikoranire no kuzuzanya ku nzego zitandukanye."

"Aha twabashije kwiga uko polisi, igisirikare n'igisivili barushaho gufatanya mu kuzanira ibihugu byacu amahoro. Ni ubumenyi bw'ingenzi cyane twari dukeneye, kugira ngo ibihugu byacu na Afurika muri rusange birusheho kugira umutekano."

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Amahoro, Rtd Col. Jill Rutaremara, avuga ko igenamigambi rihuriweho n'inzego zitandukanye ari ingenzi mu gutuma ubutumwa bw'amahoro n'akandi kazi gasanzwe bikorwa mu buryo bunoze.

Yagize ati" Ni ngombwa ko inzego z'igisirikari, igisivili n'igipolisi zisangira ubumenyi bw'uburyo zajya zunganirana mu kazi, kandi zigakorana cyane cyane nk'igihe cy'ubutumwa bw'amahoro."

"Iyo hatari igenamigambi bigira ingaruka zirimo kuba ubutumwa bw'amahoro budashobora kugera ku ntego zabwo, bikaba byakurura imfu cyangwa kubangamirwa mu bundi buryo."

Abahuguwe basabwe gushyira mu bikorwa ibyo bize ndetse bakabyigisha n'abandi, kuko igenamigambi ni ikintu cy'ingenzi mu buzima bwa buri munsi.

Iyo rikozwe neza rifasha abantu kugera ku ntego.

Amahugurwa nk'aya abaye mu gihe umugabane wa Afurika ufite ibibazo byatumye hoherezwa intumwa zo kugarura amahoro, nko muri Centrafrique, Mali, Somalia na Mozambique.

Ni mu gihe kandi hari igitekerezo cyo kohereza ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Abasoje amasomo bahawe impamyabushobozi
Aya mahugurwa yaberaga mu Kigo cy'Amahoro, i Nyakinama



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-intumwa-z-ibihugu-icyenda-zahuguwe-ku-igenamigambi-mu-butumwa-bw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)