Mu burakari Mino Raiola yanyomoje iby'urupfu rwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko ibinyamakuru bikomeye byose ku Isi bitangaje inkuru y'urupfu rw'umugabo w'Umutaliyani uzwi cyane mu kureberera inyungu z'abakinnyi, Mino Raiola, yanyomoje aya makuru.

Ku gicamunsi cy'uyu musni ku wa Kane nibwo ibinyamakuru bikomeye ku Isi birimo Daily Mail, Euro Sports, The Mirror n'ibindi byatangaje ko uyu mugabo w'imyaka 54 warebereraga inyungu z'abakinnyi barimo Erling Haaland, Paul Pogba na Zlatn Ibramovic yitabye Imana.

Amakuru yavugaga ko yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani aho yari amaze iminsi arwariye.

Mino Raiola akaba yanyomoje aya makuru avuga ko ari inshuro ya kabiri abantu bagerageje kumwica ari muzima mu mezi ane atambutse.

Ati 'Uko ubuzima buhagaze kugeza ubu kuri bamwe babyibaza. Birababaje, ni incuro ya kabiri mu mezi 4 banyica. Bisa nk'aho nongeye kubaho.'

Alberto Zangrillo, ukuriye abaganga bita kuri Mino Raiola mu bitaro bya San Raffaele, yavuze ko yababajwe no kumva abanyamakuru babika umuntu urimo urwana n'ubuzima.

Ati 'nababajwe no guhamagarwa n'abanyamakuru bakwizaga ibihuha ku muntu urimo urwana n'ubuzima.'

Inshuti magara ya Mino Raiola, Jose Fortes Rodriguez yabwiye NOS yo mu Buholandi ko Raiola ameze nabi ariko atarapfa.

Real Madrid yabimburiye andi makipe kwifuriza iruhuko ridashira uyu mugabo ariko ikaba yaje guhita isiba iyi tweet.

Muri Mutarama 2022 yari mu bitaro mu Mujyi wa Milan aho byavuzwe ko yabazwe, gusa ikibazo yari afite ntabwo cyamenyekanye.

Muri icyo gihe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Raiola yavuze ko atabazwe bikomeye ahubwo yakorewe ibizimani bisanzwe by'ubuzima.

Igitangazamakuru cya Bild cyo mu Budage, muri Mutarama 2022 cyari cyatangaje ko Raiola arimo kwitabwaho n'abaganga kubera ikibazo cy'indwara y'ibihaha yari afite.

Uyu mugabo wavukiye mu magepfo y'u Butaliyani, uretse aba bakinnyi bavuzwe haruguru yarebereraga inyungu zabo, yari ahagarariye kandi Henrikh Mkhitaryan, Marco Verratti, Gianluigi Donnarumma, Matthijs de Ligt, Mario Balotelli n'abandi.

Current health status for the ones wondering: pissed off second time in 4 months they kill me. Seem also able to ressuscitate.

â€" Mino Raiola (@MinoRaiola) April 28, 2022

Mino Raiola yavuze ko atapfuye akiri muzima



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-burakari-mino-raiola-yanyomoje-iby-urupfu-rwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)