Madamu Jeannette Kagame yashimye umuhate w'abarokotse Jenoside bakiriye amateka ashaririye banyuzemo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatatu, tariki ya 13 Mata 2022, mu Kiganiro 'Ku Gicaniro'' gishishikariza urubyiruko kumenya amateka n'ingaruka za Jenoside n'uruhare rufite mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo yayo no guharanira ko itazongera ukundi.

Cyateguwe na Peace and Love Proclaimers 'PLP', Urubyiruko rwihuje hagamijwe gutsura no kwimakaza Amahoro n'Urukundo; Umuryango Imbuto Foundation na AEGIS Trust, Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro binyuze mu gukumira no kurwanya Jenoside.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iki gikorwa kigamije kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside n'abarokotse bagaragaje umuhate wo kwiyubaka k'u Rwanda mu bihe bigoye.

Yagize ati 'Kuri bamwe kuvuga ukuri ku bikomeye twanyuzemo ni ukubibutsa ahahise no kubahuza n'ubuzima rimwe na rimwe badafite ubushobozi cyangwa ubushake bwo kongera kunyuramo. Ku bandi, guhakana ahahise hacu, ni ubugwari bwo kuba ntacyo bakoze cyangwa bagakomeza gukuza ihakana n'ipfobya rya Jenoside mu buryo buteye inkeke muri sosiyete. Ibi biteye isoni.''

Yavuze ko nubwo igihugu cyashegeshwe n'ivangura ariko cyongeye kunga ubumwe.
Ati 'Kongera kubaka igihugu ni umurimo ukomeza. Ukenera ko habaho ibiganiro byimbitse ndetse ukuri kukavugwa hatitawe ku kuba gusharira cyangwa kugoye kukumva.''

Yavuze ko yashimishijwe n'amatsiko y'urubyiruko rushaka kumenya amateka y'igihugu, ashimangira ko umusanzu warwo ari ingenzi mu guhangana n'abahakana.

Ati 'Simbona impamvu yatuma urubyiruko rufite gahunda nziza, nk'iyi [KuGicaniro] yaduteranyirije hano, rwatsindwa. Icya mbere, mwakoze akazi keza mu kuzuza izi nshingano kugeza ubu. Icya kabiri, ntimuri mwenyine.''

Yabwiye abarokotse ko bafite inkuru zitanga icyizere cy'ahazaza kuko bihanganiye ibikomeye.

Ati 'Muri ingero nziza zo kwihangana. Muri inkuru z'umurava tutazigera twemerera gutuza. Uwo murava ni wo watumye benshi muri mwe mukomeza guharanira kugera ku cyo mwifuza.''

Yakomeje ati 'Mwumvise ko nubwo kubabarira bishobora kugorana ariko ntibizigera na rimwe bibyara imbuto zisharira. Muri ibihamya ko iyo uharuriye abandi inzira ukayikuramo igisitaza, umunsi umwe iyo nzira izageza umwana wawe ku ntsinzi.''

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko bidakwiye ko hari uwijundika Guverinoma yakuyeho ubutegetsi buvangura, ikimakaza ubumwe.

Ati 'Ni nde wanenga Guverinoma yashyizeho ubutabera kuri bose aho kwihorera? Iyacyuye abantu bayo bakoreshejwe n'abajenosideri nk'ingabo yo kwirinda? Imwe yakuyeho igihano cy'urupfu no guheza abenegihugu ahubwo ikimakaza uburenganzira bw'ibanze ku Banyarwanda bose?''

Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwizera, gukorera hamwe no kwagura intekerezo mu rugendo rubaganisha ku iterambere.

Madamu Jeannette Kagame yashimye umuhate w'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi birengagije amateka ashaririye banyuzemo bagashobora kwiteza imbere

â€"  Urubyiruko mu mujishi mu guhangana n'abapfobya Jenoside

Umuyobozi wa PLP, Shema Naswiru, yasabye abitabiriye iki gikorwa kutareberera abapfobya Jenoside.

Ati 'Abahakana, bakanapfobya Jenoside ni nk'urwiri, iyo ururetse rukera, umurima urarumba. Mureke tubarwanye twivuye inyuma.'

Muri iki gikorwa kandi hatanzwe ikiganiro ku 'Uruhare rw'urubyiruko mu gukumira Jenoside no kubaka u Rwanda twifuza'. Cyayobowe n'Umuyobozi wungirije wa PLP, Mupenzi Israel Nuru.

Cyatanzwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard; Nyombayire Rugasaguhunga Yvette warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; Umuyobozi w'Inama y'Urubyiruko ku Rwego rw'Igihugu, Iradukunda Alodie n'Impuguke mu bijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, Uwihoreye Chaste.

Nyombayire Rugasaguhunga Yvette Jenoside yabaye afite imyaka 14, yavuze inzira y'umusaraba yanyuzemo.

Yashimye ingabo za RPA zatumye yongera kubaho nyuma yo guhagarika Jenoside.

Ati 'Mwirengagije intimba yanyu, mwirengagije ibikomere by'umubiri n'umutima, muduha imbaraga zo guhobera ubuzima. Muri uru rugendo muri mu cyimbo cy'ababyeyi bacu. Aho imbaraga zibaye nke, turabibuka tukumva tutabagayisha. Mwaduhaye umwanya wo kwibuka, ni uw'agaciro. Kurira biratuvura.''

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yasobanuye ko u Rwanda rwashaririwe ariko hakiri isoko yo kuvomaho ubumuntu bwatuma abantu babana neza.

Ati 'Imizi ntiyatemwe ngo ishire, ariko umuzi ugana ku isoko y'u Rwanda ntiwigeze utemwa. Twese abana b'Abanyarwanda tujye ku isoko, dushake intekerezo z'Ubunyarwanda.''

Rugasaguhunga yavuze ko mu gihe yabaga mu mahanga yahuye n'igikomere cy'abahakana Jenoside.

Yasabye urubyiruko gukoresha ijwi ryarwo mu gucyaha abahakana bakanapfobya Jenoside.

Ati 'Mwegere abakuru bababwire ayo mateka. Mwitinyuke muzirikana ko u Rwanda ari urw'ubu, ejo hashobora kutaza. Iyo utakaje isegonda cyangwa umunsi, ntabwo ugaruka.''

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe yo kuba ruzi imiyoborere y'igihugu ku buryo rudakwiye kwemera gutsindwa.

Yakomeje ati 'Urwo rubyiruko [rwakoze Jenoside] ubu bafite imyaka 40. Ni bo bakomeje ibyo bintu. Hari amahirwe ko hari abagenda bahinduka. Bibatsinda rero.''

'Ni urugamba rwa buri munsi, nitwumve ko ruzahoraho ariko dukomeze twigishe urubyiruko. Mufite amahirwe kuko mubona uko igihugu kiyobowe. Abapfobya benshi bari mu mahanga, mwe nk'urubyiruko mutange amakuru y'uburyo bikorwa.''

Umujyanama wihariye wa Perezida mu by'Umutekano, Gen. James Kabarebe, na we yakanguriye urubyiruko kugaragara ku ruhembe rw'urugamba rwo guhangana n'abapfobya kuko rufite byose rukeneye mu kubikora.

Ati 'Mugomba gusoma, gukurikira no kumenya. Buriya uburezi, budafite intego ntacyo buba bumaze. Nimugaragare ku rugamba, mujye imbere tubabone.''

Iradukunda Alodie uyobora Inama y'Urubyiruko yavuze ko ari inshingano z'abato kunononsora amakuru no kumenya amateka y'ukuri ya Jenoside.

Ati 'Muri iki gihe ikoranabuhanga ryageze kure twumva byinshi tubikuye ahantu hatandukanye. Ni inshingano zacu kunononsora ayo makuru tubona no kumenya amateka kuko ari twe tuzabwira abana bacu ibyabaye mu 1994. Tugomba kuba dufite isoko y'aho tuvoma kugira ngo ntituzongere kwibagirwa.'

Nubwo ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside bikigaragara, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rutangaza ko bigenda bigabanya ubukana ugereranyije no hambere.

Urebye mu 2017, imibare ya dosiye z'abakekwaho ingengabitekerezo zakiriwe na RIB zari 358, mu 2019 yageze kuri 404 mu gihe umwaka wa 2021 yageze kuri 389.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot ati 'Uyu munsi ibyo duhura nabyo, si bya bikorwa byasabaga ko ingabo zihaguruka, zikarwana na bo baje gicengezi bafite imbunda cyangwa batera za grenade. Icyo cyiciro cyavuyeho, ubu ababikora ni ba bandi b'ibigwari. Bakoresha amagambo bagamije gutoneka.''

'Na Dasso ntikijya kubashaka. Ni ba bantu amarondo agenda atoragura, bavuze amagambo. Barakurikiranwa bagahanwa. Birerekana ko intambara igihari kandi izakomeza ngo n'ibyo bigwari bihashywe kugira ngo guhakana no gupfobya bihinduke kirazira.''

Yasabye urubyiruko kugendera ku byo igihugu cyagezeho mu kurwanya n'ababiba ingengabitekerezo.

Ati 'Hari abantu ku mbuga nkoranyambaga bagumura urubyiruko, bababwira Jenoside ebyiri. Umuntu nakubwira gutyo uzamubaze iyo yindi uwayihagaritse. Iyo habaho gahunda yo kwihorera, ibi byose ntibyari gushoboka. Nta kintu igihugu cyageraho kitanyoye umuti usharira. Nta cyemezo cyagejeje u Rwanda ku kintu kizima, hatafashwe ingamba zishaririye.''

Impuguke mu bijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, Uwihoreye Chaste, yavuze ko urubyiruko rwahagarariye imiryango yabo mu myaka 28 ishize nubwo rwari mu bigo by'imfubyi, mu buzima bugoye rwabikoze neza.

Yagize ati 'Numva rukwiye guhabwa ishimwe. Byose byangiza amarangamutima, imitekerereze, imyitwarire ndetse bikaba byaganisha no gukoresha ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Nta joro ridacya, nta mvura idahita. Twabonye igihugu, twabonye icyizere. Bariya bana bacu, twabonye ibisubizo.''

Ku Gicaniro ni ikiganiro cyabaye ku nshuro ya gatandatu kuva gitangijwe mu 2017. Cyitabiriwe n'abarenga 300 barimo urubyiruko rwo mu Rwanda no mu mahanga, abayobozi mu nzego za Leta, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n'abikorera.

Ibi biganiro byatangiye hafatwa umunota wo Kwibuka
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abasaga 300 biganjemo urubyiruko ruba mu Rwanda n'urwo mu mahanga
Rusagara Maurice na Mizero Parfine ni bo basangiza b'amagambo muri iki gikorwa
Umuyobozi wa Peace and Love Proclaimers, Shema Naswiru, yasabye abitabiriye iki gikorwa kutareberera abapfobya Jenoside kuko bamaze gufata indi ntera
Urubyiruko rwakinnye Umukino rwise 'Inkuru Nzabara', ugaruka ku mateka ashaririye ya Jenoside n'umukoro warwo mu guhangana ko itazongeraho kubaho ukundi
Bawusoje berekana ko hari icyizere cyo kubaho
Umuhanzikazi Bukuru Christiane yatanze ubutumwa yanyujije mu ndirimbo ya Kayirebwa Cécile yitwa 'Ubupfubyi''
Uhereye ibumoso: Umuyobozi wungirije wa Peace and Love Proclaimers 'PLP', Mupenzi Israel Nuru wayoboye ikiganiro ku 'Uruhare rw'urubyiruko mu gukumira Jenoside no kubaka u Rwanda twifuza'. Cyatanzwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard (uwa kabiri ibumoso); Nyombayire Rugasaguhunga Yvette warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; Impuguke mu bijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, Uwihoreye Chaste n'Umuyobozi w'Inama y'Urubyiruko ku Rwego rw'Igihugu, Iradukunda Alodie
Impuguke mu bijyanye no kwita ku buzima bwo mu Mutwe, Uwihoreye Chaste, yavuze ko urubyiruko rwahagarariye imiryango yabo mu myaka 28 ishize rukwiye gushimwa kuko rwitaye neza mu bigoye
Nyombayire Rugasaguhunga Yvette yasabye urubyiruko gukoresha ijwi ryarwo mu gucyaha abahakana bakanapfobya Jenoside
Iradukunda Alodie uyobora Inama y'Urubyiruko yavuze ko ari inshingano z'abato kunononsora amakuru no kumenya amateka y'ukuri ya Jenoside
Urubyiruko rwahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye biganisha ku cyo rusabwa nk'umusanzu warwo mu gusigasira amateka y'u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko kubakira ubuzima ku ndangagaciro z'abakurambere zo kwimakaza Ubunyarwanda
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko kutemera gutsindwa kuko ruzi imiyoborere y'igihugu
Umujyanama wihariye wa Perezida mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe, yasabye urubyiruko kutareberera abahakana n'abapfobya Jenoside n'abafite ingengabitekerezo yayo
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge, yagaragaje ko umuryango ari ishingiro mu rugamba rwo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ababyeyi kubyitaho
Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Col Ruhunga Jeannot, yasabye urubyiruko kugendera ku byo igihugu cyagezeho mu kurwanya ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi w'Ishami ryo kwita ku Buzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Dr Yvonne Kayiteshonga, yavuze ko hashyizwe imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe haherewe ku bigo by'amashuri
Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, na we yitabiriye iki gikorwa
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge
N'abanyamahanga bitabiriye iki gikorwa
Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye

Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy

Videos: Kazungu Armand




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yashimye-umuhate-w-abarokotse-jenoside-bakiriye-amateka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)