Kamonyi: Ikamyo yacitse feri igonze imodoka zitwara abagenzi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mata 2022 nibwo ikamyo nini y'ikamyo yakoze impanuka, maze igonga izindi modoka zitwara abagenzi. Ibi byabereye mu murenge wa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi.

Amakuru avuga ko iyi kamyo yagonze izindi modoka, yari ipakiye umucanga ubwo yamanukaga mu muhanda uzwi nko mu Rwabashyashya mu gice kimanuka cyane ikaza gucika feri.

Bivugwa ko kandi muri uku kubura feri, iyi kamyo yahise isekura izindi modoka nyinshi zari ziyiri imbere zirimo izari zitwaye abagenzi ikazangiza cyane ndetse n'abari bazirimo bakaba bashobora kuba bagize ibibazo.

Kugeza ubu amakuru avuga ko abakomerekeye muri iyi mpanuka barenga 10 ariko ko hataramenyekana niba hari uwo yahitanye.



Source : https://yegob.rw/kamonyi-ikamyo-yacitse-feri-igonze-imodoka-zitwara-abagenzi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)