Icyo umutoza w'Amavubi avuga ku itsinda yisanzemo, yasabye ubufasha abafana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Espagne wagizwe umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi yavuze ko nyuma yo kumenya itsinda barimo mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023, asanga urufunguzo ruri mu gutsinda imikino yo mu rugo, asaba abakunzi b'ikipe y'igihugu kumuba hafi.

Mu ijoro ry'ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 19 Mata nibwo muri Afurika y'Epfo habereye tombola y'uko ibihugu bigomba kujya mu matsinda yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Cote d'Ivoire, Amavubi yisanze mu itsinda L na Senegal, Benin na Mozambique.

Umutoza w'Amavubi, Corlós Ferrer nyuma yo kumenya atsinda arimo, yavuze ko kubona itike bishoboka cyane nubwo bari kumwe n'ikipe ifite igikombe giheruka.

Ati "Nyuma ya tombola turabizi turi kumwe na Senegal ifite igikombe guheruka, izaba ari yo kipe ikomeye mu itsinda ariko icy'ingenzi ni ikipe izabasha kubona itike, tuzi umupira w'amaguru tugomba gukina buri mukino , tuzahatana na Mozambique, Benin kugira ngo turwane ku mahirwe dufite kandi ndizera ko amahirwe tuyafite."

Yakomeje avuga ko urufuzo rwo kubona iyi tike ruri mu mikino yo mu rugo, bityo asaba abafana kuzababa hafi.

Ati "Hari imikino 6, ntabwo ari myinshi, ibanga ryanjye ni ukuba dukomeye ku mikino yo mu rugo, tugomba gutsinda imikino 3 yo mu rugo, dukeneye abafana ndizera ko tuzaba turi kumwe nabo, nzi ko tuzatuma abafana bishima, ufunguzo ni ugutsinda imikino 3 yo mu rugo tukagerageza no gushaka amanota ku mikino yo hanze."

Imikino y'umunsi wa mbere n'uwa kabiri w'amatsinda uteganyijwe hagati ya tariki 30 Gicurasi na 14 Kamena 2022.

Umutoza w'Amavubi afite icyizere cyo kujyana ikipe y'igihugu muri CAN 2023



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-umutoza-w-amavubi-avuga-ku-itsinda-yisanzemo-yasabye-ubufasha-abafana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)