Emir wa Qatar yashimiye Nkulikiyimfura wari Ambasaderi w'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere nimugoroba ni bwo Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yahuriye mu ngoro ye, Al Bahr Palace, na Amb. Nkulikiyinka na mugenzi we Dr. Emmanuel Enos wari uhagarariye Ghana muri Qatar, ngo bamusezereho nyuma yo gusoza imirimo yabo muri iki gihugu.

Ambasaderi Nkulikiyimfura François yasoje inshingano ze nka Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar. Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 9 Mata 2022, yamugize Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa.

Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yamuhaye umudali witwa Al Wajbah Decoration. Uyu mudali uhabwa ba ambasaderi b'ibihugu by'amahanga muri Qatar, ba Minisitiri bungirije, abayobozi bakuru na ba ambasaderi b'icyo gihugu. Ushobora kandi no guhabwa abandi mu kuzirikana ibikorwa by'indashyikirwa bakoreye igihugu cyangwa ikiremwamuntu.

Ukoze muri zahabu y'umuhondo ivanze n'iy'umweru, ukaba utatswe n'utubuye twa diamant na sapphire 184 dushushanya amabara y'ibendera rya Qatar.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye, wanashimangiwe n'amasezerano y'ubufatanye yasinywe ubwo Emir Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, yagiriraga uruzinduko i Kigali muri Mata 2019.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali yaje akurikira ayashyiriweho umukono i Doha muri Qatar ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu rwabyaye imikoranire mu bijyanye n'indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n'amasezerano y'ubufatanye ku butwererane mu bijyanye n'ubukungu, ubucuruzi na tekiniki.

Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar nabyo byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.

Mbere y'aho ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y'ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire iganisha ku ishoramari aho mu Rwanda hari abanyemari benshi bo muri Qatar ndetse indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n'ibindi byerekezo birimo na Dubai.

Abanya-Qatar bakomeje kugaragaza ubushake bwo gukorera mu Rwanda aho mu mpera za 2018 u Rwanda rwakiriye itsinda ry'abashoramari baturutse muri icyo gihugu barambagiza amahirwe ahari.

Qatar yemeye gushora imari mu Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera kiri kubakwa.

Umuyobozi w'Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yashimiye Ambasaderi Nkulikiyimfura François



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/emir-wa-qatar-yashimiye-nkulikiyimfura-wari-ambasaderi-w-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)