Cristiano Ronaldo yasabye imbabazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Manchester United Cristiano Ronaldo yasabye imbabazi nyuma yuko hatangajwe videwo imugaragaza nk'umena telefone y'umufana.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yaherekejwe n'amagambo avuga ko yamennye iyo telefone ubwo yavaga mu kibuga nyuma yuko ku wa gatandatu ikipe ye itsindiwe kwa Everton igitego 1-0.

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Manchester United ava ku kibuga Goodison Park cya Everton nyuma yuko iyi kipe ibatsinze mu mukino wa Premier League

Ronaldo, w'imyaka 37, nyuma yagiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko asabye imbabazi.

Yagize ati: 'Nta na rimwe byoroha kugenzura amarangamutima mu bihe bikomeye nk'iki gihe turimo'.

Gutsindwa kwa United kwangije icyizere cyayo cyo kubona itike yo gukina Champions League, mu gihe mbere y'uwo mukino Everton yari iri hejuru ho inota rimwe ku murongo w'amakipe amanuka mu cyiciro cyo hasi.

Uyu rutahizamu w'Umunya-Portugal yongeyeho ati: 'Ariko, buri gihe tugomba kugaragaza kubaha, kwihangana no gutanga urugero ku rubyiruko rwose rukunda uyu mukino mwiza'.

'Nifuzaga gusaba imbabazi kubera uburakari bwanjye kandi, niba bishoboka, nifuzaga gutumira uyu mufana ngo azaze kureba umukino kuri Old Trafford nk'ikimenyetso cyo gukina neza n'ubworoherane mu mukino'.

Manchester United yavuze ko yamenye iby''ibivugwa ko byabaye nyuma y'umukino w'uyu munsi kwa Everton kandi ikipe izakorana n'ibazwa iryo ari ryo ryose rya polisi'.

@BBC

The post Cristiano Ronaldo yasabye imbabazi appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/04/10/cristiano-ronaldo-yasabye-imbabazi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)