Agahinda k'umuhanzi Cyusa Ibrahim, uwishe se yemeye ko yamwishe ariko yanze kuvuga aho bamutaye ngo ashingurwe (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nyarwanda, Cyusa Ibrahim avuga ko akigendana igikomere cyo kuba atarabasha gushyingura se wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni mu gihe uwamwishe yabyemeye ariko akaba yaranze kuvuga aho bamutaye.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye ubuzima bw'inzirakarengane burenga miliyoni bose bazira uko bavutse.

Imyaka 28 irashize aya mahano agwiririye u Rwanda abaye ariko imibiri y'abishwe yose ntiraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro bitewe n'uko hari bamwe mu babishe banze kuvuga aho babataye.

Cyusa Ibrahim ni umwe mu bagendana n'icyo gikomere, ahamya ko uwishe papa we yabyemeye muri Gacaca ariko n'uyu munsi yanze kuvuga aho bamutaye kugira ngo abe yashyingurwa mu cyubahiro.

Ati 'Ntabwo nigeze nshyingura data, sinzi ahantu ari, ntabwo nzi ahantu bamutaye, ntabwo tuzi ahantu, njye sinamenya ngo ndajya kwibukira aha, hari umuntu muri Gacaca yanze kuvuga aho yamujugunye, kugeza n'ubu aracyafunze, yemeye ko yamwishe ariko yanze kuvuga ahantu bamujugunye.'

Yakomeje avuga ko ahantu hose bamwitabaje mu bikorwa byo kwibuka agenda yihuta kuko aba avuga ko wenda wasanga na se ari ho ashyinguwe.

Ati 'Gusa amakuru avuga ko bashobora kuba baramwiciye muri izi nzira cya Cadillac, ariko ntabwo tuzi aho ari ho, iyo wamushyinguye uragenda ukavuga ngo muraho? Ukareba izina rye ukamubwira uti urabona ko nabaye umugabo (…) Niyo mpamvu ahantu hose iyo banyitabaje nditaba nti karame, nkagenda nkanaririmba mvuga nti wenda wasanga papa ari ho ari.'

Cyusa Ibrahim amenyerewe mu ndirimbo gakondo ariko akaba afite n'indirimbo zo Kwibuka, aheruka gusohora iyitwa 'Wa Munsi Wageze' aba agaruka muri bimwe mu byabaye muri Jenoside aho umubyeyi atatinyaga kwica uwo yibyariye.

Cyusa Ibrahim ashengurwa no kuba uwishe se yaranze kuvuga aho bamutaye ngo na we ashyingurwe mu cyubahiro



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/agahinda-k-umuhanzi-cyusa-ibrahim-uwishe-se-yemeye-ko-yamwishe-ariko-yanze-kuvuga-aho-bamutaye-ngo-ashingurwe-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)