Udukingirizo tw'ubuntu twahawe ikaze ku Gisim... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gahunda yo gutanga udukingirizo tw'ubuntu ni umuco usanzweho cyane cyane kuva aho ubwandu bw'agakoko gatera SIDA butangiriye kwiyongera ndetse n'umubare w'inda zitateganyijwe nawo ukiganza. Imiryango itandukanye ndetse na Club Anti-SIDA zitandunanye zagiye zitanga udukingirizo mu bigo by'amashuri na za Kaminuza kungira ngo umuntu unaniwe kwifata akoreshe agakingirizo nibura yirinde inda zitateganyijwe ndetse n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Kuri iki cyumweru cyarangiye tariki 27 Werurwe 2022, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ku bufatanye na AHF [AIDS Healthcare Foundation], hatangiye gutangwa udukingirizo tw'ubuntu ku Gisimenti ahashyizwe agace katageramo imodoka hateganyirijwe 'Kwishimisha ku bantu bafata icyo kunywa'. Utu dukingirizo tw'ubuntu turi gutangwa amasaha 24 kuri 24 mu minsi yose y'icyumweru ni ukuvuga kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru.


Hashize ibyumweru bisaga 3 ku Gisimenti mu Mujyi wa Kigali hafunguwe umuhanda utageramo imodoka aho abantu basohokera mu mpera z'icyumweru bakishimisha bari gufata icyo kunywa. Iyo ugeze muri aka gace uhasanga urugwiro ruri hejuru ibyishimo bidacagase ndetse no kwisanzura kutarimo kidobya. Ni agace gakunzwe cyane n'ingeri zitandukanye by'umwihariko urubyiruko.

Umwe mu batanze ibitekerezo bwa mbere kuri Paji ya Facebook ya InyaRwanda.com yemeje ko ibyakozwe na RBC ari igitekerezo nyakuri

Abantu benshi bagize icyo bavuga kuri uyu mwanya utagendwamo imodoka wari ufunguwe muri Kigali dore ko waje usanga undi mwanya wari wafunguwe mu Biryogo i Nyamirambo ariko ho hakaba ibyo kunywa bidasembuye. Imwe mu mvugo yamenyekanye ni abantu bamwe bagereranyaga Gisimenti no 'Kwa satani' kuko bavugaga ko ibihabera atari ibyo ku Isi.

RBC igishyira hanze amakuru avuga ko igiye kujya itanga udukingirizo tw'ubuntu muri aka gace ka Gisimenti, abantu nanone bagize icyo babivugaho by'umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga, ari bo natwe twibanzeho ku bitekerezo batanze kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022 ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda.com. Twanifashishije bimwe mu bitekerezo abaturage batanze kuri konti ya Twitter ya RBC.

Dore ibitekerezo abantu batanze ku ishyirwa ry'udukingirizo tw'ubuntu muri Gisimenti








Dominique kuri Instagram ya Inyarwanda yatangaje ko RBC yakoze neza cyane

Uwiyise The truth will prevail, yavuze ko urubyiruko rugiye mu mazi abira


Ubusesenguzi bw'umwanditsi: U Rwanda rugomba gukora ibishoboka ngo rurinde abaturage barwo mu buryo bwose bushoboka kandi bakaba mu buzima buzira gutsikamirwa. Gukoresha agakingirizo ni bumwe mu buryo bwizewe bwafasha kwirinda akagakoko gatera SIDA ndetse n'inda zitateganyijwe ku bw'ibyo nk'ahantu hahurira abantu benshi byari bikwiye ko hashyirwa ubwirinzi.

Kwifata, Ubudahemuka, Agakingirizo ni zimwe mu nkingi wagenderaho wirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda inda zitateganyijwe.


Umuryango AHF wafatanyije na RBC gutanga udukingirizo tw'ubuntu ku Gisimenti, tariki 15 Ukuboza 2020 watanze udukingirizo 7840 ahari habereye Expo mu buryo bwo gukumira ubwandu bw'agakoko gatera SIDA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115896/udukingirizo-twubuntu-twahawe-ikaze-ku-gisimenti-abaturage-bati-iki-115896.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)