Serge Ndayizeye yaba noneho yivumbuye burundu? Yaba yabonye icyangombwa cyo gukora muri Amerika agacika Kayumba Nyamwasa? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize icyumweru kirenga uwitwa Serge Ndayizeye atagaragara kuri wa muzindaro wa RNC uzwi nk'Itahuka, naho abantu batandukanye kurubuga rw'Itahuka rwa Whats App barabaza amakuru bibaza niba arwaye cyangwa se yarataye akazi.

Ikigaragara Serge Ndayizeye si ubwa mbere yivumbuye kuko mu minsi ishize nkuko twabibabwiye, yivumbuye kuri Kayumba Nyamwasa avuga ko amadorali 300 akorera ari make baramuzamura bamugeza kuri 500 kandi ashyiraho ingingo ko ayo azajya yinjiza avuye kuri Youtube Channel azajya aba aye.

Muri RNC ntiwamenya gutandukanya niba Itahuka ari iya Serge ku giti cye cyangwa ari iya Kayumba, buri wese aba ashaka akarima yiharika.

Nkubu Benoit Muhoza wari uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka RNC France yavuye muri RNC hamwe na Jean Paul Turayishimye icyari RNC France gihinduka ARC Urunana Nyarwanda, ishyaka bari bamaze gushinga.

Tubibutse ko Serge Ndayizeye Serge atemerewe gukorera ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika nyuma yo gufatwa agafungwa kubera ibyaba by'ubujura muri Farumasi yakoragamo yitwa Walgreens.Yibye amata y'umwana n'ibindi bikoresho kuko umugore we yari yabyaye, nuko afatwa na Camera urubanza ruba urucabana arafungwa.

Serge Ndayizeye yaje gufungurwa ku bwishingizi (on bail) n'abantu bafitanye isano na Ruharwa Pasteur Elizaphan Ntakirutimana wo ku Kibuye wakatiwe n'urukiko rw'Arusha akagwa muri Gereza batuye ahitwa Laredo muri Texas.

Serge Ndayizeye yarafunguwe ariko icyemezo cy'imyifatire yahawe ntabwo kimwemerera gukora. Umugore we yaje kumwirukana aribwo yataye umutwe agahita yihebera RNC no gufata Kayumba Nyamwasa nk'umucunguzi n'umubyeyi.

Serge Ndayizeye akigera muri Amerika yabaye ahantu hitwa St Louis muri Missouri, nyuma yimukira Louisiana aho yageze agakundana n'umugabo w'umuzungu amusubiza no mu ishuri mu gihe kigera ku myaka itanu.

Ibyo kuba umutinganyi Serge yaje kubirambirwa acika umugabo ajya kuba ahitwa Houston muri Texas, Serge wari umutinganyi yaje gushaka umugore babyarana abana babiri.

Icyo gihe Serge Ndayizeye yiyumvaga nk'umututsi ibya RNC ntibiraza. Yakundaga kwegera abantu avuga ko ari umututsi.

Nyuma yaho yaje kwerekeza Washington avuga ko ashaka akazi mu mwaka wa 2010 akubitana na RNC yarimo gushingwa abonana na Theogene Rudasingwa, wazengurukaga Amerika ashaka abayoboke abwira Serge Ndayizeye kuba mu buyobozi bw'urubyiruko rwa RNC.

Kwitabira Rwanda Day mu Buholandi mu mwaka wa 2015, byakozeho Serge Ndayizeye. Umugore yagiye ku murega kuri Polisi ko adatanga indezo kandi asigaye agenda, Serge yasabwe ibisobanuro uburyo yagiye mu Buholandi avuga ko ari abaterankunga bamurihiye; umugore kandi yari yeretse polisi ibiganiro byose Serge Ndayizeye akora biri kuri Youtube, Serge Ndayizeye avuga ko bitamwinjiriza.

Tubibutse ko Kayumba Nyamwasa ahemba Serge Ndayizeye mu ntoki kuko yibeshye akajya kuri compte bahita bafata igice bakagiha umuryango yirengagije. Niyo mpamvu avuga amagambo nk'ayabagombozi iyo ageze kuri mikoro ya Radiyo Itahuka kuko nibwo buzima asigaranye.

Serge Ndayizeye ariko iyo atari muri Radio, aganiriza inshuti ze ko atazi amaherezo ye, kuko amatiku yose n'ibyaha bya RNC bisa n'ibimujya mu gatwe kandi we avuga ibyo bamubwiye.

Yaba se noneho yafashe umwanzuro wa burundu wo kuva mu bya RNC/Itahuka? Tubitege amaso.

The post Serge Ndayizeye yaba noneho yivumbuye burundu? Yaba yabonye icyangombwa cyo gukora muri Amerika agacika Kayumba Nyamwasa? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/serge-ndayizeye-yaba-noneho-yivumbuye-burundu-yaba-yabonye-icyangombwa-cyo-gukora-muri-amerika-agacika-kayumba-nyamwasa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=serge-ndayizeye-yaba-noneho-yivumbuye-burundu-yaba-yabonye-icyangombwa-cyo-gukora-muri-amerika-agacika-kayumba-nyamwasa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)