Ni nko kugaburira abasaza 'Cerelac': Impungenge ku hazaza h'ubuhinzi bw'u Rwanda bwiganjemo abakuze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagaragajwe mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2022, yateguwe na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ku bufatanye na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda n'izindi nzego mu rwego rwo guteza imbere imikoranire hagati ya Leta n'inzego z'abikorera.

Yahurije hamwe abagera kuri 70 bahagarariye abandi barimo abikorera b'urubiruko n'abakuze, abahagarariye inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu buhinzi n'ubworozi barimo RYAF, Urugaga rw'abikorera n'abandi.

Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi, Ikurikiranabikorwa n'isuzumabikorwa muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Munyurangabo Jonas, yagaragaje ko kugeza ubu ubuhinzi bufite 24% by'umusaruro mbumbe w'igihugu bukaba bwarazamutseho 6% ugereranyije n'umwaka ushize.

Gusa abatanze ibitekerezo barimo Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Gashema Janvier, bagaragaje ko batewe impungenge n'ahazaza h'ubuhinzi mu Rwanda kuko bwiganjemo abantu bakuze gusa, naho urubyiruko rukaba rutabwitabira uko bikwiye.

Gashema yavuze ko ibiti bya kawa byinshi bishaje ku buryo usanga abayihinga babishyiraho ifumbire nyinshi igasa n'aho ipfuye ubusa kandi Leta iyitangaho amafaranga menshi.

Ati 'Ubuhinzi bwacu ahanini bwiganjemo abantu bakuze babukora mu buryo bwa gakondo ugasanga nka kawa ihingwa n'abasaza. Gufata ifumbire mvaruganda ukayishyira ku biti bya kawa bishaje ni nko kugaburira abasaza 'Cerelac'. Dukwiye gushiraho uburyo abari kubyiruka bajya mu buhinzi kuko nibo bafite imbaraga kandi ni bo bazahinga kijyambere.'

Yakomeje agaragaza ko nko mu buhinzi bw'icyayi, kawa n'ibirayi bukorerwa mu Karere ka Nyaruguru usanga bwiganjemo abantu bakuze naho urubyiruko rukaba rutabwitabira.

Uwingabire Angelique umwe mu rubyiruko ruhinga imyumbati mu Karere ka Muhanga, yagaragaje ko ubuhinzi burimo amafaranga kuko mu gihe amaze abukora yatangiye kubona inyungu.

Ati 'Nari umushomeri ariko nagera ku isoko nkabona imyumbati bayishaka cyane ndavuga ngo uwajya kuyihinga, ubwo ntangira guhinga ahantu hatoya imaze kwera mbona ndungutse mpita mbikomeza. Iyi nama nyungukiyemo ko ngiye kurushaho kwita ku buhinzi no kubikora kinyamwuga kugira ngo ndusheho kubona inyungu.'

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry'ubuhinzi mu Kigo cy'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Bucagu Charles, yavuze ko ku bufatanye n'izindi nzego bari gukora ibishoboka byose ngo urubyiruko rwinjire mu buhinzi kandi rubishyizeho umutima.

Ati 'Ni ingamba dufite muri iyi gahunda yo kuzamura umusaruro mu gihugu, iyo ureba abahinzi bari mu mwuga abenshi ni abasaza n'abakecuru kandi iyo tuvuga kuzamura umusaruro cyangwa guhindura ubuhinzi ni ukuva muri gakondo tujya mu buhinzi bw'isoko, bikeneye udushya n'ibitekerezo bishya. Ibyo rero ntibyaza mu gihe ubikora atumva, birashaka umuntu ubyumva kandi ubikora uzanamo ikoranabuhanga n'uburyo bushya.'

Yakomeje agira ati 'Ibi rero tuzabikora mu rubyiruko cyane cyane abize ubuhinzi n'ubworozi ariko n'utarabyize akaba afite ubushobozi bwo kumva ibintu vuba abo bose turabakeneye.'

Dr Bucagu yavuze ko igihugu cy'u Rwanda kidafite ubutaka bwiyongera bityo ubuhari bugomba kubyazwa umusaruro mwishi ushoboka.

Ati 'Ubwo dufite tugomba kubuzamuraho umusaruro kandi kuwukuba inshuro nyinshi bisaba ikoranabuhanga.'

Yavuze ko mu gihugu hari ibishanga byinshi bitunganyije n'ibigiye gutunganywa kandi hari na politike ya Leta yo gushora imari mu buhinzi ku buryo urubyiruko ruzayisangamo bitewe n'amahirwe arimo ndetse hazakorwa n'ubukangurambaga.

Inama nyunguranabiteherezo yahuje abagira aho bahurira n'ubuhinzi yatewe inkunga na USAID Rwanda.

Inzego zitandukanye zigira aho zihurira n'ubuhinzi mu Rwanda zagaragaje impungenge z'uko urubyiruko rutabwitabira
Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi, Ikurikiranabikorwa n'isuzumabikorwa muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Munyurangabo Jonas, yagaragaje ko kugeza ubu ubuhinzi bufite 24% by'umusaruro mbumbe w'igihugu
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Gashema Janvier, yagarageje ko urubyiruko rukwiye kwinjizwa mu buhinzi
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry'ubuhinzi mu Kigo cy'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Bucagu Charles, yavuze ko ku bufatanye n'izindi nzego bari gukora ibishoboka byose ngo urubyiruko rwinjire mu buhinzi

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-nko-kugaburira-abasaza-cerelac-impungenge-ku-hazaza-h-ubuhinzi-bw-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)