Undi mujenerali w'Uburusiya yiciwe ku rugamba muri Ukraine #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'ingabo za Ukraine ivuga ko undi Jenerali w'Uburusiya, Liyetona Jenerali Yakov Rezantsev, yiciwe mu gitero hafi y'umujyi wa Kherson uri mu majyepfo.

Rezantsev yari akuriye umutwe wa 49 wo mu ngabo z'Uburusiya.

Umutegetsi wo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) yavuze ko abaye Jenerali wa karindwi w'Uburusiya upfiriye muri Ukraine, akaba ari n'uwa kabiri w'ipeti rya Liyetona Jenerali - amakuru avuga ko ari we musirikare w'ipeti ryo hejuru cyane wishwe.

Byibazwa ko icyizere kiri hasi mu ngabo z'Uburusiya cyatumye abasirikare bo ku rwego rwo hejuru begera ahabera imirwano.

Mu kiganiro cyafashwe n'igisirikare cya Ukraine, umusirikare w'Uburusiya yumvikanye yinubira ko Rezantsev yari yavuze ko intambara yari kurangira mu gihe cy'amasaha, hashize iminsi ine itangiye.

Ku wa gatanu, ibitangazamakuru byo muri Ukraine byatangaje ko uwo Jenerali yiciwe ku kibuga cy'indege cy'igisirikare kirwanira mu kirere kiri hafi ya Kherson, Uburusiya bukoresha mu guhuza ibikorwa by'urugamba, ndetse cyagabweho ibitero n'igisirikare cya Ukraine inshuro nyinshi.

Amakuru avuga ko undi Liyetona Jenerali, Andrei Mordvichev, na we yishwe n'igitero cya Ukraine kuri icyo kibuga.

Kherson ni wo mujyi wa mbere wa Ukraine wigaruriwe n'ingabo z'Uburusiya, nubwo hari amakuru ko buri munsi uberamo imyigaragambyo yo kwamagana kwigarurirwa n'Uburusiya.

Nubwo Uburusiya bumaze kwemeza urupfu rwa Jenerali umwe gusa, abategetsi bo muri Ukraine n'ab'i Burayi n'Amerika bemeza ko aba Jenerali bagera kuri barindwi bamaze kwicirwa mu mirwano kuva iyi ntambara yatangira.

Ariko urupfu rwa Jenerali Majoro Magomed Tushayev wo mu nkeragutabara zo muri Chechnya ntirwavuzweho rumwe.

Ntibisanzwe ko abasirikare bo ku rwego rwo hejuru nk'abo begera cyane ahabera imirwano, ndetse abategetsi b'i Burayi n'Amerika bemeza ko byabaye ngombwa ko begera imirwano kugira ngo bakurikiranire hafi kugira icyizere kuri hasi mu ngabo z'Uburusiya.

Kwihagararaho cyane kwa Ukraine mu buryo butari bwitezwe, ibikoresho bibi by'Uburusiya ndetse n'ikigero cy'impfu kiri hejuru mu ngabo z'Uburusiya, byose byibazwa ko birimo kugira uruhare mu kugira icyizere kiri hasi.

Byemezwa ko abasirikare b'Uburusiya barimo gucungira ku gukoresha uburyo bufunguye (burangaye) bw'itumanaho, nk'urugero za telefone zigendanwa ndetse na za radio (ibyombo) z'itumanaho hagati y'abasirikare zitagezweho, kuburyo byoroshye kuzinjirira bikaba byatuma hamenyekana amakuru yaho abasirikare bo ku rwego rwo hejuru baherereye.

Aganira n'ikinyamakuru The Wall Street Journal cyo muri Amerika, umuntu wo mu itsinda ryegereye Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko Ukraine ifite itsinda ryo mu butasi bwa gisirikare rishinzwe kwibasira abasirikare bo hejuru b'Uburusiya.

Ku wa gatanu, umutegetsi wo mu burengerazuba bw'isi yavuze ko Koloneli w'Umurusiya yibasiwe ku bushake n'abasirikare be bwite bamwirunzeho baramwica, nk'ingaruka y'umubare munini w'abamaze gupfa mu mutwe yari ayoboye.

Iyicwa ry'uwo musirikare wari ukuriye 'brigade' ya 37 irwanisha imodoka z'intambara "ritanga ishusho kuri bimwe mu bibazo bijyanye no kugira icyizere ingabo z'Uburusiya zirimo kugira", nkuko uwo mutegetsi yabivuze.

Kugeza ubu, Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yavuze gusa ku rupfu rwa Jenerali umwe, byibazwa ko ari Jenerali Majoro Andrey Sukhovetsky, mu ijambo yavuze nyuma gato yuko iyi ntambara itangiye.

Uburusiya buvuga ko abasirikare 1,351 babwo ari bo bamaze gupfira muri Ukraine kuva intambara yatangira, nubwo abategetsi bo muri Ukraine n'ab'i Burayi n'Amerika bavuga ko umubare w'abasirikare babwo bamaze gupfa uri hejuru cyane y'uwo.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/undi-mujenerali-w-uburusiya-yiciwe-ku-rugamba-muri-ukraine

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)