Impinduka mu mibereho y'abafite ubumuga bamaze kwizigamira miliyoni 650Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyirabumba Béatrice wo murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi, nyuma yo kujya mu matsinda imibereho ye yarahindutse.

Uyu mugore w'imyaka 45 afite ubumuga bw'amaguru, yahoze acuruza agataro agakuramo amafaranga yo kurya gusa ntagire igikorwa cy'iterambere ageraho.

We na bagenzi be bafite ubumuga mu myaka ine ishize, batangiye bizigama igiceri cya 50Frw bagenda bazamura ubu bageze ku mafaranga 500Frw buri cyumweru.

Ati "Nagiye nguza nkagura amatungo ubu mfite inka ebyiri, mfite ihene enye zirimo iza kizungu zikamwa, nishyuriye umwana ishuri ryisumbuye. Mfite intego yo kuzamwishyurira na kaminuza"

Nyirabumba asanga umuntu ufite ubumuga adakwiye kwiheza, cyangwa ngo ajye mu muhanda gusabiriza. Muri aya matsinda iyo hari uwo bamenye wagiye gusabiriza yitwaje ko afite ubumuga bamuca amande.

Ati "Abantu bafite ubumuga nabakangurira kuva mu muhanda kuko gusabiriza ntacyo bimaze. Uguhaye none ni nk'inzara abaguteye".

Mu karere ka Rusizi hari amatsinda 214 y'abantu bafite ubumuga butandukanye.
Mukantagara Marie Thérèse wo mu murenge wa Nyakarenzo ari muri rimwe mu riyo

Kujya muri aya matsinda byatumye yunguka ubumenyi bwo gukorera neza urutoki no guhinga kijyambere.

Ati "Abafite ubumuga basabiriza ndabagaya kuko baradusebya. Nakore, yizigame yigurize ariko kujya gusabiriza mu muhanda ni ukwisuzuguza".

Aya matsinda y'abantu bafite ubumuga kuri ubu akorera mu turere 9 turimo Rusizi na Rutsiro.

Ngiruwonsanga Assiel wo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yatangiye acuruza ibitoki, n'imineke ubu asigaye acuruza butike irimo ibihumbi 600Frw bitewe n'inguzanyo agenda afata akishyura gahoro gahoro.

Ati "Icyo kujya mu itsinda byamariye ubu mfite butike y'ibihumbi 600, mfite n'inka. Amafaranga 100 ashobora kuguhindurira ubushobozi. Umuntu uri mu itsinda ntasaba isabune ntasaba umunyu, bituma abantu batwubaha n'ubyaye umwana ufite ubumuga akamujyana ku ishuri".

Nyiramisago Dancille ufite ubumuga bw'ingingo kujya kuvoma byaramugoraga kubera ubumuga afite.

Agira ati "Itsinda ryamfashije gukurura amazi ubu mfite amazi mu rugo. Mfite umugambi wo kujya ngura itungo buri uko turashe ku ntego".

Ihuriro ry'imiryango y'abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ryakoze aya matsinda, rivuga ko yakozwe binyuze mu mushinga wo kuzamura imibereho myiza n'ubukungu mu bantu bafite ubumuga.

Umukozi wa NUDOR, ushinzwe amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, Vuningabo Emile Cadet avuga ko mu gihe aya matsinda yakomeza gukora neza yagabanya mu buryo bugaragara umubare w'abantu bafite ubumuga basabiriza.

Ati "Uyu mushinga watangiye muri 2018, uzarangira mu kwezi kwa kane, uyu mwaka, ariko ntabwo navuga ko uzarangira ahubwo uzimukira mu tundi turere 8".

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe imbereho myiza y'abaturage Dukuzumuremyi Anne Marie ashima uruhare rw'amatsinda yo kubitsa no kugurizanya mu kuzamura imibereho y'abantu bafite ubumuga.

Ati "Ni ikintu cyiza kuba umuntu ufite ubumuga abasha nawe gutunga urugo rwe, rukabona ibyo kurya, rukabona, rukabona minerval, rukabona rya tungo, akabasha kwambara umwenda mwiza ufuze uteye ipasi nk'abandi banyarwanda, impinduka zo zirahari ziragaragara".

Visi Meya Dukuzumuremyi avuga ko bazakomeza gufatanya n'abafatanyabikorwa mu gufasha abafite ubumuga mu rwego rwo kugabanya abasabiriza.

Ati "Abakiri hanze tuzakomeza kubegera no kubabumbira mu makoperative, na NUDOR ntabwo idusezeyeho, Leta n'abafatanyabikorwa tuzakomeza gufatanya, kugira ngo na wawundi utaragerwaho n'izi gahunda nawe zimugereho tuzamukire hamwe iterambere turigereho ku buryo bwuzuye".

Kubumbira abantu bafite ubumuga mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya byatangiriye muri Gasabo na Nyaruguru ari igererageza. Nyuma yo kubona bitanga umusaruro nibwo iyi gahunda yaguwe igera mu turere icyenda, biteganyijwe ko hagiye kongerwamo utundi turere 8.

Kuva mu kwezi kane umwaka ushize kugeza ubu, gihugu hose abafite ubumuga 50,708, bibumbiye mu matsinda 1721, bamaze kwizigamira 659 122 973Frw.

Kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya byamufashije gushinga butiki y'ibihumbi 600 ahereye ku mafaranga make
Nyirabumba Béatrice asaba abafite ubumuga bagisabiriza kubivamo bakajya matsinda yo kwiteza imbere
Abantu bafite ubumuga kujya mu matsinda byabashoboje kugura amatungo
Visi Meya Dukuzumuremyi Anne Marie avuga ko bazakomeza gukorana n'abafatanyabikorwa mu kugabanya umubare w'abafite ubumuga basabiriza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-mu-mibereho-y-abafite-ubumuga-bamaze-kwizigamira-miliyoni-650frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)