Miss Kalimpinya wegukanye ibihembo bibiri mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sprint Rally All Star 2022 Miss Kalimpinya wegukanyemo ibihembo bibiri, yabaye ku wa Gatandatu tariki 26/03/2022, ibera i Ntunga na Musha mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba. Iri siganwa ryitabiriwe na moto 8 n'imodoka 8. Mu modoka 8 zitabiriye; 3 muri zo zagize ibibazo 'mechanic', imwe (1) iragwa mu isiganwa hagati. Imodoka enye (4) zirimo n'iyo Miss Kalimpinya yari atwaye nk'umushoferi wungirije ni zo zarangije irushanwa.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Queen Kalimpinya yavuze ko yari inshuro ya kabiri yitabiriye iri siganwa ry'imodoka. Muri uyu mwaka nabwo ashobora kuzitabira isiganwa rya 'Nyirangarama Sprint Rally' rizaba tariki 28/05/2022. Yavuze ko mbere yo gutangira gusiganwa abanza kwiragiza Imana kugira ngo ize kubana na we. Ati "Hejuru ya byose tubanza kwiragiza Imana, niyo ituma ukina ukarangiza uri amahoro. Mbega dusaba Imana kubana natwe mu byo dukora byose".


Kalimpinya yegukanye ibihembo bibiri muri iri siganwa

Kalimpinya wari umushoferi wungirije (Co- Pilote) mu modoka muri Sprint Rally All Star 2022, yavuze ibanga ryamufashije kuza ku isonga mu bakobwa n'abagore no kuza ku mwanya wa 4 mu bitabiriye isiganwa bose. Ati "Twagerageje kwitoza, gutegura umukino, gutegura imodoko n'ibindi byose byakenerwaga ngo twitegure irushanwa mbere y'igihe. Njye ni ubwa kabiri nari nkinnye ntabwo mfite ubunararibonye (experience) bwinshi ariko Pilote Yoto Fabrice we afite 'experience' byaradufashije mu isiganwa.

Kalimpinya Queen yavuze ko uyu mukino yawungukiyemo ubumenyi ku bijyanye n'imdoka unamwigisha gukoresha neza igihe ndetse no gukorana umwete. Ati "Bwa mbere nakinnye muri 2019, ubu ni ubwa kabiri. Uyu mukino wanyongereye ubumenyi (Skills) ku bijyanye n'imodoka na mechanic, kwitoza gukoresha neza igihe kuko muba mwahawe igihe ntarengwa kuri buri kintu mukora ibindi ni gukorana ibakwe, gukora nk'ikipe, gufata mu mutwe no kwitegereza cyane".


Kalimpinya yahembwe nka 'Best Female' na '4th Co Driver'

Ku bijyanye n'igihembo yegukanye nka 'Best Female' muri iri siganwa ry'imodoka yitabiriye inshuro ebyiri ariko akaba ari bwo bwa mbere yabashije kurisoza kuko bwa mbere mu 2019 imodoka ye yakoze impanuka, yavuze ko byamushimishije mu buryo bukomeye, anaboneraho gusaba abakobwa n'abagore kwitinyuka bakajya bitabira siporo zose. Ati "Byaranshimishije, naboneraho no gushishikariza abandi bari n'abategarugori gutinyuka kwitabira siporo zose muri rusange na 'motorsports'".

Mu gusoza ikiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com, Kalimpinya yageneye ubutumwa urubyiruko, aho yarusabye kujya ruhugira mu birufitiye akamaro kuko bishobora kubabera umwuga wabatunga. Ati "Siporo ni ingenzi mu buzima, usibye kubaka umubiri, siporo ifasha kongera ubumenyi (skills) no kuruhuka, gusabana n'abandi, bishobora no kuba umwuga wagutunga. Ni ngobwa ko duhugira mu bintu byatugirira umumaro".


Miss Kalimpinya arasaba abali n'abategarugori kwitinyuka bakitabira siporo zose


Queen Kalimpinya yegukanye ibikombe bibiri muri Sprint Rally All Star 2022


Kalimpinya yari umushoferi wungirije muri iri siganwa


Ni ku nshuro ya kabiri Kalimpinya yitabiriye iri siganwa ry'imodoka


Isiganwa ry'imodoka rifite abakunzi benshi aho bamwe burira ibiti kugira ngo badacikanwa!


Iyi modoka imwe yaraguye iribarangura ntiyakomeza isiganwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115894/miss-kalimpinya-wahize-abakobwa-nabagore-mu-isiganwa-ryimodoka-rya-sprint-rally-all-star-2-115894.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)