RIB yamaganye 'ni ko zubakwa' yeze mu ngo - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa 15 Gicurasi 2025, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ihohoterwa atari igisebo ku buryo umuntu urikorerwa ashiriramo imbere ku mpamvu izo ari zo zose.

Ati 'Guhohoterwa byaba ku mugore cyangwa ku mugabo ntabwo ari igisebo. Byagombye ahubwo gutera isoni ukora rya hohotera. Wowe uhohoterwa ntiwari ukwiye guterwa isoni n'ibyo ukorerwa ngo bitazamenyekana.'

Aho Umuvugizi wa RIB yavuze ko hari bamwe baceceka bitwaje ko ari ibyamamare cyangwa ababahohotera ari ibyamamare ngo izina ryabo ritangirika muri rubanda.

Ati 'Turasaba abantu gutera intambwe bakarega mu gihe ubona ihohoterwa rikorerwa iwawe. Usanga umuntu ahora acunaguzwa abwirwa amagambo mabi, asererezwa agaceceka bikagera naho akubitwa ngo ni ko zubakwa ariko si ko zubakwa kuko hari izubakwa ariko zidafite amakimbirane. Iryo jambo rya ni ko zubakwa murirwanye nta bwo ari byo. Ntibivuze ko kwihanganirana bitabaho ariko wihanganira umuntu wikosora.'

Yakomeje ati 'Bitangirira mu magambo bikagera aho umuntu agukubita, akakwambura na telefone yawe ngo ajye areba abaguhamagara ngo bitazamenyekana. Aba yibeshya ariko kuko abaturanyi baba babizi uba ugenda babibona ko ufite ikibazo. Ibintu byo gupfiramo imbere ngo bitazamenyekana kandi hari inzego za Leta zakakurengeye si byo.'

Dr. Murangira yagaragaje ko RIB idashyigikiye guceceka ihohoterwa iryo ari ryo ryose haba iryo ku mubiri, ku gitsina, mu marangamutima no ku mutungo ndetse isaba n'abandi kutarirebera.

Ati ' Umuturanyi mwiza ashobora gutanga amakuru mu gihe mugenzi we abona ahohoterwa ariko ataratera intambwe. Hari n'abo usanga barateye ubwoba abandi ngo bazabica, ahubwo se wabivuze mbere atarakwica.'

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yamaganye ni ko zubakwa ikingira ikibaba ihohoterwa mu ngo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yamaganye-ni-ko-zubakwa-yeze-mu-ngo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 17, June 2025