Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka biyemeje guhatana ku Isoko Rusange rya Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babitangaje nyuma y'amahugurwa y'icyumweru bahawe ku mikorere y'Isoko Rusange rya Afurika kugira ngo basobanukirwe amahirwe aririmo bibafashe kumenya uko bazaryitabira bagahatana na bagenzi babo.

Mbarushimana Ange ukora ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko we na bagenzi be bari barumvise iby'Isoko Rusange ariko ntibabisobanukirwa.

Ati 'Numvise iby'iri soko ariko nta byinshi nari ndiziho, aya mahugurwa yamfashije kumenya amahirwe aririmo tunakangurirwa kwitinyuka kugira ngo tubashe guhangana n'abandi bacuruzi kuko muri Congo dusanzwe dukorera hagiye kujya haza n'abandi baturutse mu bindi bihugu.'

Rose Ronoh ukuriye ikigo cy'amahugurwa TradeSmart yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo umugore w'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba atazasigara inyuma kubera kubura amakuru bityo amahirwe y'Isoko Rusange rya Afurika akamucika.

Yagize ati 'Akenshi usanga umugore abura amahirwe amwe n'amwe kubera kutagira amakuru bitewe n'inshingano zo mu kazi n'izo mu rugo. Ni ngombwa ko umugore amenya amakuru ari muri iri Soko Rusange rya Afurika akayakoresha kugira ngo akore ubucuruzi burenga umupaka atangire atekereze gukorera no mu bindi bihugu.'

Komiseri ushinzwe ubukungu mu Nama y'Igihugu y'Abagore, Kantengwa Henriette, yavuze ko iyi nama igiye gukorera abagore bikorera ubuvugizi kugira ngo ingorane bafite zishobora kubazitira ku ntego zabo zo guhangana ku Isoko Rusange rya Afurika ziveho.

Ati 'Aba bagore basanzwe bakora ubucuruzi bucirirtse tugiye kubakorera ubuvugizi ku buryo babona igishoro gifatika bityo babashe guhangana kuri iri soko rusange kuko bazahuriramo n'abava mu bihugu bigaragara ko biri imbere mu bucuruzi''.

Abagore bari muri aya mahugurwa banzuye ko bagiye gukora iyo bwabaga mu guhanga udushya kugira ngo bafate iya mbere muri iri soko rusange dore ko ryemerejwe mu Rwanda rikaba ryarashyizwemo imbaraga na Perezida w'u Rwanda igihe yayoboraga Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika.

Bahawe inyemezabumenyi z'uko bitabiriye amahugurwa
Bahuguwe ku kumenya iby'Isoko Rusange ry'Afurika kugira ngo basobanukirwe amahirwe aririmo bibafashe kumenya uko bazaryitabira bagahatana na bagenzi babo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bakora-ubucuruzi-bwambukiranya-imipaka-biyemeje-guhatana-ku-isoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)