PNL: Irusha mukeba amanota 8! APR FC yagezwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Gashyantare 2022, APR FC yakinaga umukino wa 15 muri shampiyona y'u Rwanda, wari ikirarane aho yari yasuye Rutsiro FC mu karere ka Rubavu ikunda kwakirira imikino yayo.

Ni umukino iyi kipe y'ingabo z'igihugu yagiye gukina hashize iminsi itatu itsindiwe na Mukura i Kigali, ihita inashyira akadomo ku rugendo rw'imikino 50 yari imaze itaratsindwa muri shampiyona.

Ni umukino wahiriye cyane APR FC kuko uretse gutsinda ibitego bibiri, yarokotse mu minota 10 ya nyuma y'umukino kuko Rutsiro FC yahushije penaliti ebyiri, bituma amanota atatu yose ataha i Kigali.

Igice cya mbere kigana ku musozo ku munota wa 45', Mugisha Gilbert yafunguye amazamu atsindira APR FC igitego cya mbere, mu gihe mu gice cya kabiri Bizimana Yannick yatsinze igitego cy'agashinguracumu ku munota wa 61.

Umukino ugana ku musozo mu minota 10 ya nyuma, Rutsiro FC yahawe penaliti ebyiri, ariko Watanga Jules atera iya mbere ku ruhande mu gihe Hatangimana Eric yateye iya kabiri igakurwamo na Ishimwe Jean Pierre.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 34 ku mwanya wa mbere, irusha atanu Kiyovu Sports ya kabiri, mu gihe hagati yayo na Mukeba w'ibihe byose Rayon Sports harimo ikinyuranyo cy'amanota 8.

Rutsiro FC yo yasoje imikino 15 ibanza iri ku mwanya wa 11 n'amanota 16.

Imikino yo kwishyura muri Shampiyona izatangira tariki ya 19 Gashyantare 2022.

APR FC yatsinze rutsiro ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

Uko amakipe yasoje igice cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda 2021/22



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114184/pnl-irusha-mukeba-amanota-8-apr-fc-yagezwe-intorezo-kabiri-igahushwa-yasoje-imikino-ibanza-114184.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)