Musanze: Bamporiki Edouard yatamitse abanyesh... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yari ageze kuri GS Kampanga, Umunyamabanga wa Leta, BAMPORIKI  Edouard yatanze isomo rijyanye no gukunda Igihugu, abwira abanyeshuri ko aje kubatamika u Rwanda, abibutsa ko gukunda Igihugu ari inshingano, abasaba ko batagomba kwemerera icyabatandukanya n'u Rwanda. 

BAMPORIKI Edouard yabwiye abanyeshuri ko iyo bavuze Igihugu bagomba kujya bumva u Rwanda, ndetse abibutsa ubutatu bw'u Rwanda ( U Rwanda rw'umwami na Rubanda ). Yabasabye kandi gukunda kwiga kugira ngo bazagirire Igihugu akamaro kuko ari bo ngabo z' U Rwanda. Yagize ati:


'Ibintu byose bikuri imbere ujye ubibwira uti: 'Wimbuza kugera aho abakurambere bacu bifuzaga ko ngera.'

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), yavuze ko gahunda y'ukwezi k'umuco mu mashuri ari igikorwa gikomeza kuko abana bagomba kujya barangiza kwiga bafite uburezi n'uburere bukwiye umunyarwanda.


Nyuma y'itangizwa ry'ukwezi k'umuco mu mashuri mu Karere ka Musanze, kuri GS Kampanga, Umuyobozi Mukuru wa REB, yaganiriye n'Ubuyobozi bw'ishuri n'abarezi bose mu rwego rwo kungurana ibitekerezo kuri iyi gahunda, ndetse n'ibindi byose byateza imbere uburezi.  Uyu muyobozi wa REB, Dr. MBARUSHIMANA kandi yifatanyije n'abanyeshuri bose ba GS Kampanga mu gufata ifunguro ryo ku manywa nyuma y'uko ibiro byo gutangiza ukwezi k'umuco byari birangiye ahagana saa saba z'amanywa.


Biteganyijwe ko iyi gahunda y'ukwezi k'umuco mu mashuri, izibanda ku bikorwa bitandukanye bizategurirwa abanyeshuri bose uhereye ku birezi byiga mu mashuri y'incuke, imbuto n'indirirarugamba bari mu mashuri abanza n'ayisumbuye. Uku kwezi k'umuco mu mashuri kwahariwe kwigisha no gutoza abanyeshuri gukoresha Ikinyarwanda neza mu rwego rwo kugisigasira no guhamya Ubunyarwanda.

Iki gikorwa cy'ukwezi k'umuco mu mashuri gishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza', abanyeshuri bazagira ubumenyi mu gushishoza bahuza ubumenyi bakura mu masomo n'indangagaciro z'umuco w'u Rwanda.


Inkomoko: REB



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114179/musanze-bamporiki-edourd-yatamitse-abanyeshuri-u-rwanda-ubwo-yatangizaga-ukwezi-kumuco-mu--114179.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)