NYIRINGANZO: Mukandengo Athanasie wakinnye ari 'Uwera' na 'Kivamvari' yigeze kuba Umubikira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Mukandengo Athanasie
Mukandengo Athanasie

Yakinnye mu makinamico menshi mu ijwi ryiza cyane, akenshi akaba yarahabwaga gukina mu mwanya w'umukobwa cyangwa umugore w'umutima, rimwe na rimwe akanakina ari umugore w'umubisha ariko nabwo mu ijwi ritagira uko risa.

Mu makinamico yakunzwe cyane Mukandengo yumvikanamo, harimo iyitwa 'Miranzi ya nyamunsi' benshi bakunze kwita 'Uwera' n'indi yitwa 'Mazi ya teke', ariko yanakinnye mu ikinamico Urunana itambuka kuri Gahuzamiryango muri gahunda y'Ikinyarwanda ya BBC, aho yamamaye ku izina rya 'Kivamvari'.

Mukandengo Athanasie ni kavukire wo mu mujyi wa Kigali mu Rugando ku Kimihurura, uwa gatanu mu muryango w'abana icumi; ariko abavandimwe be barindwi (abakobwa batatu n'abahungu bane) bicanywe na se muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyina yitabye Imana azize uburwayi mu 1992.

Mukandengo Athanasie ufite imyaka irenga 60, yigeze kuba umubikira w'umunovisiya ahagana mu 1971, ariko aza kuvamo ashakana na Byabarumwanzi François.

Byinshi kuri uyu mubyeyi usazanye ibigwi, bikurikire muri iki kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio:




Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/article/nyiringanzo-mukandengo-athanasie-wakinnye-ari-uwera-na-kivamvari-yigeze-kuba-umubikira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)